IBUKA iramagana Mukankiko upfobya Jenoside n’abameze nka we

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), uramagana Mukankiko Sylvie n’abameze nka we, bahembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside babyita urugamba rwo kurwanya u Rwanda na FPR.

Mu Ruhango imiryango isaga 1000 y'Abatutsi yarazimye muri Jenoside
Mu Ruhango imiryango isaga 1000 y’Abatutsi yarazimye muri Jenoside

Perezida wa IBUKA, Egide Nkuranga, atangaza ko amagambo ya Mukankiko Sylvie ukoresha umuyoboro wa YouTube ari hanze y’Igihugu mu kubiba urwango mu Banyarwanda yuzuye ibitutsi, kandi ayavuga kubera ubwoba bwo gutinya u Rwanda na IBUKA, kuko ibwiza ukuri abashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa IBUKA avuga ko amagambo ya Mukankiko yuzuye uburozi ashaka kurogesha abamukurikira by’umwihariko abakiri bato.

Agira ati “Mukankiko uburozi acira mu bantu buteye ubwoba, ururimi akoresha narwo rwuzuye ibitutsi, ni uburozi, cyane cyane ukabona n’abandi baramushyigikiye bandika ibintu by’ibitutsi byo gutera ubwoba, ahubwo ubwabo bafite ubwabo. Batinya u Rwanda kandi twabonye ko batinya IBUKA kuko ibabwiza ukuri dukura muri bwa buhamya bwacu”.

Yongeraho ati “Nanjye mbonereho musubize azanyumve we na bagenzi be babonye zeru, buriya abantu b’abaswa iyo bakoze ikizamini cya mbere bakabona zeru, buri gihe bakabona zeru, nabo baba ari zeru”.

Ati “Iyo ufashe zeru ugakuba n’umubare uwo ari wo wose ugakuba na zeru ubona zeru, ni byo ngereranya na Mukankiko n’abatekereza nka we kuko bafite zeru. Ntabwo twe tumeze nkabo nta muntu twica, nta n’ubwo dutukana kandi twebwe dutandukanye na we n’abameze nka we, kandi twe n’abana bacu tuzakomeza kubarwanya”.

Bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hari ibigaragaza uko yateguwe n’uko yakozwe

Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango, cyo ku wa 08 Gicurasi 2022, Senateri Mukamurangwa Clotilde yasabye umuryango Nyarwanda kwirinda icyo ari cyo cyose cyawucamo ibice, hirindwa icyahungabanya umudendezo w’Abanyarwanda mu cyerecyezo kimwe cyo kubaka Ubunyarwanda.

Perezida wa IBUKA, Egide Nkuranga, avuga ko Mukankiko n'abameze nka we babonye zeru
Perezida wa IBUKA, Egide Nkuranga, avuga ko Mukankiko n’abameze nka we babonye zeru

Icyakora kuba hari bamwe mu Banyarwanda bakigaragaza kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, senateri Mukamurangwa avuga ko habaho ubufatanye mu kubarwanya, kuko hari ingero zigaragaza ko Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa.

Avuga ko nko mu Karere ka Ruhango habereye Jenoside y’indengakamere, ahabarurwa imiryango isaga 1000 y’Abatutsi yazimye, ni ukuvuga ko nta muntu n’umwe muri yo warokotse, kandi nibura abari bayigize basaga ibihumbi bitanu bose nta n’umwe ukiriho.

Senateri Mukamurangwa asobanura ko niba abo bantu bizwi ko bahozeho, ubu ukaba nta n’uwo kubara inkuru wabona, ari kimwe mu bimenyetso ntakuka by’uko Jenoside yakozwe.

Yaba umuryango IBUKA na senateri Mukamurangwa, basaba urubyiruko gukomeza guhangana na buri wese ushaka kugoreka amateka, kuko usanga ababiba amacakubiri babinyuza no mu rubyiruko.

Ururego atanga ni umuryango w’abana bakomoka mu miryango y’abakoze Jenoside bishyize hamwe mu cyo bise (Jambo ASBL) bakorera hanze y’Igihugu, birirwa bakwirakwiza Ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga, abo nabo bakaba bakwiye kwamaganwa.

Agira ati “Abana bagize Jambo ASBL bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside bakwirakwiza imvugo n’ibiganiro bigamije kugoreka amateka ya Jenoside bagamije kuyobya rubanda, icyakoze ntibitangaje kubera aho bakomoka. Ndasaba urubyiruka rwacu kubima amatwi ahubwo rukarwanya ibyo bikorwa byo guhakana Jenoside”.

Senateri Mukamurangwa asaba urubyiruko kwamagana ibitangazwa na Jambo ASBL
Senateri Mukamurangwa asaba urubyiruko kwamagana ibitangazwa na Jambo ASBL

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside kugira ngo ajye yigishwa abana, umuryango IBUKA uteganya kuganira n’inzego bireba mu rwego rwo gukomeza guhuza inzibutso, kugira ngo ibimenyetso by’amateka ya Jenoside birusheho kubungabungwa kandi bigire uruhare mu gukomeza gufasha Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka