Guhera tariki 22/05 kugera tariki 05/06/2022 mu gihugu cya Uganda haratangira irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati rizwi nka CECAFA, aho uyu mwaka CECAFA y’abagore “CECAFA Senior Women’s Challenge Cup” n’u Rwanda ruzayitabira.

Muri tombola yabaye kuri uyu wa Gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere aho ruzaba ruri kumwe na Uganda yakiriye iri rushanwa, u Burundi ndetse na Djibouti.

Uko amatsinda ahagaze
Itsinda A
Uganda
Rwanda
Burundi
Djibouti
Itsinda B
Tanzania
Zanzibar
Sudan y’Amajyepfo
Ethiopia
Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntirahamagarwa ngo itangire imyitozo, gusa amakuru atugeraho ni uko yamaze guhabwa abatoza barimo Habimana Sosthene nk’umutoza mukuru, akazungirizwa na Mbarushimana Shaban usanzwe utoza Gasogi United ndetse na Mukashema Consolée
National Football League
Ohereza igitekerezo
|