Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye

Nyiramatuntu ni agace ko muri Bugesera mu Murenge wa Nyamata mu Ntara y’Iburasirazuba. Abatuye muri ako gace no mu nkengero zaho, ni ukuvuga abatuye mu midugudu ya Nyiramatuntu, Gatare, Nyabivumu, Nyakwibereka, mu Kagari ka Kayumba muri uwo Murenge wa Nyamata, abatuye ahandi bahakomoka ndetse n’inshuti zabo, bateraniye hamwe tariki 08 Gicurasi 2022, bibuka ibihe bikomeye banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Babanje gushyira indabo mu rufunzo ahitwa Ku Murago hakaba ari ku gishanga kigabanya Umurenge wa Musenyi n’uwa Nyamata. Aho hantu hazwiho kuba abari barahahungiye baturutse mu bice bitandukanye bihakikije barahahanganiye n’ibitero by’Interahamwe. N’ubwo bagerageje kwirwanaho, imbaraga zagiye zibabana nke, kugeza ubwo benshi mu bahahungiye bahasize ubuzima, abandi bicirwa mu nzira bahunga, harokoka bake.

Kuri ubu iyo misozi ubona ko abayituyeho atari benshi, ku buryo hakigaragara n’amatongo (ahantu hahoze hatuwe ariko ubu hadatuwe).

Iyo misozi yari ituyeho Abatutsi benshi, dore ko ari hamwe mu ho baciriwe mu myaka ya mbere ya Jenoside kugira ngo bazicwe n’inyamaswa, isazi ya Tsetse ndetse n’imiterere mibi yaharangwaga.

Twagirimana Charles Gapfizi uhagarariye abari batuye muri ako gace ka Nyiramatuntu, bakaba ndetse bafite ihuririro bise ‘Nyiramatuntu ku ivuko’ yashimye ingamba zafashwe na Leta zo guhangana na COVID-19 harimo gutanga inkingo ku baturage, kuri iyi nshuro bakaba bashoboye guteranira hamwe mu gihe mu myaka ibiri ishize bitashobotse.

Bibutse by’umwihariko imiryango 20 yo muri ako gace yazimye, ndetse n’indi miryango ibarirwa mu ijana usanga yaragiye isigarana umuntu umwe warokotse.

Mu gihe hari abacyumvikana bahakana bakanapfobya Jenoside, Twagirimana wavuze mu izina ry’abarokotse bo ku musozi wa Nyiramatuntu yasabye ko amateka yaho yabungabungwa mu rwego rwo kugaragaza ibimenyetso bya Jenoside yahakorewe.

Ati “Turi imbuto nziza aho ziguye zigashibuka, zikera izindi mbuto nziza zitari ibihuhwe. Abarokotse Jenoside dufite umukoro ukomeye wo kurwanya no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Twagirimana yashishikarije urubyiruko by’umwihariko kumenya amateka y’u Rwanda, bakamenya imvo n’imvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bamenye ukuri bityo ntibagwe mu bishuko by’abapfobya Jenoside, ahubwo bajye babanyomoza.

Twagirimana uhagarariye umuryango witwa Nyiramatuntu ku Ivuko
Twagirimana uhagarariye umuryango witwa Nyiramatuntu ku Ivuko

Yavuze ko bafitanye igihango n’imvura, amasaka n’urufunzo byabahishe, ndetse n’Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Paul Kagame.

Ati “Turabashimira cyane kuko iyo mudakora iyo bwabaga, nta n’umwe wari kurokoka.”

Ibi bishimangirwa n’uwitwa Higiro Jean Damascene warokokeye mu rufunzo i Cyugaro aho bitaga muri CND. Avuga ko kurokokera muri ako gace bitari byoroshye kuko barwanye n’Interahamwe mu gihe cy’iminsi itatu guhera ku itariki 11 Mata 1994.

Interahamwe zabarushije ingufu, hanyuma abari bataricwa ku itariki 13 Mata 1994 bahungira i Ntarama, bakomeza kurwana n’abicanyi.

Muri uko kurwana ngo baje kwambura Interahamwe imbunda bayiha uwitwa Habarugira wari uzi kuyikoresha abarwanaho kugera ku itariki 30 Mata 1994, bituma bamwe barokoka, kuri ubu ndetse uwo Habarugira akaba yaragizwe Umurinzi w’igihango, ashimirwa ubwo butwari yagaragaje.

Nyuma yaho ingabo za RPF zaje kugera mu mujyi wa Nyamata, zimenya amakuru ko ku musozi wa Kayumba ndetse no mu rufunzo hakiriyo abantu, zihutira kubarokora.

Higiro Jean Damascene ari mu batabawe n’Inkotanyi tariki 15 Gicurasi 1994 zibasanze mu rufunzo, zibajyana i Nyamata.

Higiro Jean Damascene yashimiye Inkotanyi zabatabaye
Higiro Jean Damascene yashimiye Inkotanyi zabatabaye

Muri ako gace nta misozi miremire n’amashyamba menshi bihagaragara ku buryo byari gufasha abahigwaga kwihisha umwanzi. Higiro avuga ko iyo imvura yagwaga yatumaga babona agahenge kuko Interahamwe zajyaga kugama. Ikindi ngo cyabafashije ni ibihuru, amasaka n’urufunzo byafashije bamwe kurokoka kuko babyihishagamo.

Ati “Ni yo mpamvu tuvuga ko dufitanye igihango n’urufunzo n’amasaka n’ibihuru, ariko tukagirana igihango gikomeye n’ingabo zari iza RPF, kuko iyo zitinda kudutabara nibura hakiyongeraho icyumweru kimwe ukwa gatanu kukarangira, nta muntu n’umwe wari kuba akiriho.”

Abarokotse bo muri aka gace bashima muri rusange Leta yakomeje kubafasha na nyuma ya Jenoside, bamwe bariga, abandi bayoboka ibikorwa by’iterambere, abatishoboye barubakirwa, abari bakiri bato barakura ndetse bashinga imiryango, ubu bakaba bavuga ko bamaze kwiyubaka n’ubwo urugendo rukomeje.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka