Burera: Barasaba umunara kuko aho batuye itumanaho rya telefoni ridakora

Iyo ugeze mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, telefoni ihita ivaho, ku buryo guhamagara bidashoboka kubera ikibazo cyo kutabona ihuzanzira (network).

Uduce twugarijwe n’icyo kibazo two mu Kagari ka Kivumu, ni Umudugudu wa Songorero n’uwa Mugano, aho mu baturage ushatse kuvugisha undi akora urugendo rurerure ajya gushaka ahari network, dore ko n’ugerageje kurira igiti hari ubwo bimwangira.

Ni ikibazo kibangamiye abatuye muri ako gace, aho bemeza ko baheze mu bwigunge ndetse n’iterambere ryabo rikaba rikomeje kudindira, kubera ko yaba ubucuruzi cyangwa indi mirimo y’iterambere, bemeza ko idashobora gukorerwa muri ako gace ngo itange inyungu, nk’uko babitangarije Kigali Today.

Umwe muri bo witwa Munyaneza Titien ni byo yasobanuye ati “Hano gutelefona ntibishoboka, urahamagara bikanga ngira ngo nawe umunyamakuru wabyiboneye ko guhamagara bidashoboka, ndetse hari n’ubwo umuntu yurira igiti bikanga. Usanga ushaka kuvugisha undi akora urugendo rw’ibirometero yurira umusozi ngo arebe ko yafatisha ‘réseau’. Ubu twasigaye inyuma mu iterambere ntacyo dukora ngo tube twakunguka nta tumanaho, birasaba ko Leta igira icyo ikora rwose ikatwubakira umunara”.

Mugenzi we witwa Uwamahoro Pascaline na we yagize ati “Dukeneye umunara rwose tubayeho nk’abafunze, umuntu baramugirira nabi ntibimenyekane kubera ikibazo cya réseau, biratudindiza mu iterambere nta kintu tugeraho kubera kubura itumanaho”.

Uwitwa Niyonsenga Diogene na we ati “Nta réseau, ntayo rwose, nk’ubu nta muntu wajya mu bucuruzi telefoni idakora, reba nk’ubu mfite telefoni ariko ntacyo imariye, turi mu bihombo gusa, nawe hamagara urebe ko bikunda”.

Abo baturage bakomeje kugaragaza uburyo icyo kibazo kibabangamiye, barasaba Leta kububakira umunara, bakava mu bwigunge, dore ko icyo kibazo bagihuza no kuba batabasha kumva n’amaradio, aho ukeneye kumenya amakuru ajyana inyakiramajwi ye mu misozi.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, yemeza ko icyo kibazo akizi kandi avuga ko hari icyo Leta iri gukora kugira ngo kibonerwe umuti.

Yagize ati “Iyi midugudu koko ya Songorero na Mugano no mu yindi mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Burera, haracyari ikibazo cya Network, ntawe uhagera ngo abe yahamagara, twagiye dukomeza kugikorera ubuvugizi hamwe na Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru”.

Arongera ati “Ndetse n’ejo bundi haje ikipe iturutse ku rwego rw’Igihugu, badufasha no mu bindi bibazo bijyanye n’imipaka, bamaze iminsi bareba icyo kibazo ku buryo igisubizo kiza kuboneka vuba. Abaturage bacu bashonje bahishiwe.”

Ni ikibazo kandi abo baturage baherutse kugeza ku badepite, ubwo baherutse kugirira urugendo rw’iminsi isaga 10 muri ako karere, babizeza kubakorera ubuvugizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka