RBC yasubukuye ikingira rusange rya Covid-19 muri Kigali

Ikigo gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze gahunda nshya izamara ibyumweru bibiri, yo gukingira Covid-19 abatuye Umujyi wa Kigali bose batarakingirwa bagejeje igihe, ndetse n’abatarahabwa doze ya kabiri n’ishimangira, bigakorwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022.

RBC yongeye gufungura site 18 zajyaga zikingirirwaho Covid-19, yongeraho n’izindi umunani ndetse n’amatsinda umunani ahora yimuka aho akorera, harimo n’akoresha imodoka nk’ibyumba byo gukingiriramo.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Ubuyobozi bwa RBC bwahaye inzego zigize Umujyi wa Kigali imbonerahamwe y’uburyo iyi gahunda izakurikizwa mu turere twose tuwugize, banagaragaza site zose zizakingirirwaho muri ibi byumweru bibiri biri imbere.

Ubutumwa burimo guhabwa abayobozi b’inzego z’ibanze zigize Umujyi wa Kigali bugira buti “Guhera kuri uyu wa mbere turatangira ubukangurambaga bw’ibyumweru 2 bugamije gukingira buri muturage wacu utarafata urukingo uri mu kigero cy’abagomba gukingirwa. Hari site bongereye zizadufasha ndetse n’ibigo nderabuzima n’ibitaro byacu bigakomeza gufasha muri iki gikorwa”.

Mu Karere ka Kicukiro hari site za Gahoromani, Gare ya Nyanza hamwe n’imodoka yo gukingiramo, hakiyongeraho site nshya zo ku Isoko rya Ziniya, Isoko rya Gikondo Nyenyeri, ndetse na Busanza (Gashyushya).

Mu Karere ka Gasabo site zari zisanzweho ni Gare ya Kimironko, Gare ya Kabuga, Gare ya Remera, kuri Banki y’Abaturage ya Kimironko, site ya Batsinda, imodoka yo gukingiriramo mu muhanda Gisozi-Kinamba, amasite yimuka i Bumbogo, Nduba-Sha hamwe n’imodoka yiswe Mobile Clinic III.

Site nshya ziyongereyeho muri Gasabo zizaba zimuka zikorera mu mihanda Nyacyonga-Karuruma-Gatsata hamwe na Rutunga/Stade Urwagasabo.

Mu Karere ka Nyarugenge site zari zisanzwe zizafungurwa hari iyo muri Gare yo mu Mujyi (Down Town), Gare ya Nyabugogo, mu mahema yo muri Camp Kigali hamwe n’amatsinda yimuka azakorera ku Isoko ryo mu Mujyi wa Kigali n’irya Kimisagara, hakiyongeraho amasite mashya mu mihanda ya Butamwa-Imiduha, Tapis rouge (Nyamirambo) no ku Giticyinyoni.

Amashuri yo muri Kigali na yo yashyiriweho uburyo bwihariye bwo kuzatanga inkingo za Covid-19, aho mu Karere ka Kicukiro gahunda iteganyijwe ku matariki ya 09-10/5/022, muri Nyarugenge ni kuva tariki 11-12/5/022 naho muri Gasabo ni kuva tariki 13-17/5/022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka