Abasenateri basanze kwa muganga nta miti y’indwara zitandura ihari

Abagize Sena y’u Rwanda basuye ibitaro by’i Kigali ku wa Mbere tariki 9 Gicurasi 2022, bagamije ahanini gusuzuma uko ubuvuzi bw’indwara zitandura bwitabwaho, basanga hari imiti yazo batagira, ndetse n’abaturage badafite ababakira bahagije.

Senateri Adrie Umuhire
Senateri Adrie Umuhire

Itsinda ryasuye Akarere ka Nyarugenge ryari riyobowe na Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, Senateri Umuhire Adrie.

Ku Bitaro bya Muhima aho abo Basenateri bahereye basura, nta bwinshi bw’abantu bukihaboneka kuko bisigaye byunganirwa n’ibitaro bya Nyarugenge, ariko ngo abarwayi bafite ikibazo cy’ibura ry’imiti imwe n’imwe yagenewe kuvura indwara zitandura.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima, Dr Mugisha Steven, agira ati "Ikibazo cy’imiti y’indwara zitandura kirahari, hari ubwo tujya gushaka imiti ku bayitumiza hanze bakatubwira ko itaragera mu gihugu".

Ibitaro bya Muhima bivuga ko bifite abarwayi 902 bishinzwe kwitaho bafite indwara zitandura zirimo umutima, diyabete, Asima, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Iruhande rw’Ibitaro bya Muhima hari Ikigo Nderabuzima na cyo kiganwa n’abantu benshi bitewe n’uko ari mu ihuriro ry’abaturage bakomoka mu bice bituwe cyane by’i Kigali, nk’uko abasenateri babisobanuriwe.

Umubyeyi wari uje kwisuzumisha inda yagize ati "Nageze hano saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, ariko dore saa cyenda z’igicamunsi zisanze ngihari, ntabwo nzi impamvu".

Hirya ye umubyeyi wari uje kuvuza umwana, yavugaga ko atazi ikibazo giteza umubyigano uhoraho w’abantu kuri icyo Kigo Nderabuzima.

Kwa muganga bakira abarwayi benshi nyamara abaganga ari bake
Kwa muganga bakira abarwayi benshi nyamara abaganga ari bake

Umukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Muhima (yanze ko amazina ye atangazwa) na we yarimo kwinubira ko uretse umunaniro baterwa n’uko bakira abarwayi benshi ubutaruhuka, hari n’ikibazo cy’aho gukorera hato cyane.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza avuga ko muri ako Karere muri rusange hari umubare munini w’abajya gushaka serivisi z’ubuzima utajyanye n’ubushobozi bw’abaforomo n’abaganga bagomba kubakiira.

Yagize ati "Ntabwo abaganga bahagije baba abaforomo cyangwa impuguke mu kuvura indwara (aba twita abadogiteri), ariko icyo kibazo Minisiteri y’Ubuzima irakizi, baduha abaganga uko bagenda baboneka".

Ngabonziza ashima ko ibitaro bya Muhima byajyaga byita ku barwayi hafi ibihumbi 370 mu Karere kose ubu byo byaruhutse uwo mutwaro, nyuma yo kubakwa kw’ibitaro bya Nyarugenge n’ubwo hakiri ubuke bw’abaganga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura, hashyizweho siporo rusange ndetse n’abaturage bakaba bajya kwisuzumisha hakiri kare mbere y’uko bajya kwa muganga.

Senateri Adrie Umuhire avuga ko kutabonera kwa muganga imiti ivura indwara zitandura bituma abarwayi batavurwa izo ndwara, kuko basabwa kujya kuyishakira hanze kuri za farumasi aho bahendwa cyane kandi iyo miti ikaba itishingirwa na ’Mituelle de Santé’.

Mu bindi bibazo bijyanye na serivisi zitanoze Senateri Umuhire avuga ko babonye ku bitaro bya Muhima, harimo icy’abarwayi benshi ngo babura abaganga bo kubitaho, ibikoresho (nk’imashini ivura umutima) bihari bidafite ababikoresha kubera kutagira ubumenyi kuri byo.

Yagize ati "Izi ngendo muri rusange zigamije ko tuzasura ibitaro by’uturere, ibitaro bikuru n’ibigo Nderabuzima, ariko noneho nyuma yaho tuzabonana na Minisiteri y’Ubuzima n’Urwego RSSB rushinzwe ibijyanye n’ubwishingizi, twizeye ko izo nzego zose ibibazo bizaba byagaragaye tuzafatanya kubishakira ibisubizo".

Emmy Ngabonziza, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge
Emmy Ngabonziza, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge

Senateri Umuhire n’itsinda ayoboye basuye ibitaro bya Muhima, ibya Nyarugenge, CHUK n’ibyitiriwe Umwami Faisal, mu gihe hari n’andi matsinda y’Abasenateri yasuye uturere twa Kicukiro na Gasabo.

Senateri Umuhire avuga ko nyuma yo gusura ibitaro n’ibigo Nderabuzima byo muri Kigali, bazajya no mu zindi Ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bazagere kumavuriro hose muturere ntamiti iboneka twarumiwe

Elias yanditse ku itariki ya: 10-05-2022  →  Musubize

Bazagere kumavuriro hose muturere ntamiti iboneka twarumiwe

Elias yanditse ku itariki ya: 10-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka