Muri Brazil Habonetse umuntu ukuze kuruta abandi ku Isi

Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Brazil, habonetse umuntu ukuze cyane kuruta abandi ku Isi, hasigaye ukwezi ngo yuzuze imyaka 122.

Gomes dos Reis
Gomes dos Reis

Ni umukecuru witwa Maria Gomes dos Reis, ariko nta muntu wari warigeze atekereza ko ashobora kuba ari we muntu ukiriho urusha abandi imyaka. Abaganga ni bo batumye iyo nkuru ijya ahagaragara ubwo bari bagiye kumuvurira mu rugo, kubera ko atakibasha kweguka.

Uwo mukecuru umaze kugira abana b’ubuvivi, abana n’umwuzukuru we kubera ko abana be bose nta n’umwe ukiriho. Icyemezo cy’amavuko cye kigaragaza ko yavutse ku itariki 16 Kamena 1900, avukira mu gace kitwa Bela Vista ari naho yibera.

Abo mu muryango we bemeza ko mu myaka 8 ishize yari agifite imbaraga, kuko ari we wanirereraga abuzukuruza.

Kugeza ubu igitabo cyandikwamo abantu baciye uduhigo kurusha abandi ku isi ‘Guinness World Records’, cyemezaga ko umuntu uruta abandi ku Isi ari Umufaransakazi witwa Lucile Randon, wavutse ku itariki 11 Gashyantare 1904, ubu akaba afite imyaka 118.

Ako gahigo yakegukanye nyuma y’urupfu rw’Umuyapani, Kane Tanaka, witabye Imana tariki 19 Mata 2022 afite imyaka 119.

Ikinyamakuru Metro cyo mu Bwongereza kivuga ko Gomes dos Reis, uwo mukecuru wo muri Brazil utakiva mu buriri, abana n’umwuzukuru Celia Cristina wemeza ko akibasha kumva no kubaganiriza, n’ubwo ari we umukorera ibintu byose uhereye ku isuku, kumugaburira no kumuhindurira imyambaro.

Umwuzukuruza we witwa Ivanilde Gomes, warezwe na nyirakuruza kuva afite imyaka itandatu, avuga ko nta kintu na kimwe yigeze amuburana, ndetse ko ahora yibuka ijambo yakundaga kumubwira kuva akiri akana agira ati “Gana ishuri mukobwa”.

Gomes n'umwuzukuru we Celia
Gomes n’umwuzukuru we Celia

Gomes dos Reis afite abuzukuruza 13 n’abana b’ubuvivi batandatu. Umuryango wizera ko azabasha no kubona umwana we wa mbere w’ubuvivure.

Niba Imana ikimurambitseho ibiganza, uyu twakwita ‘nyogokuru-kuruza’ ashobora kwizihiza isabukuru y’imyaka 122, ku itariki 16 kamena 2022.

Abantu basheshe akanguhe muri Brazil bamaze iminsi bihariye imitwe y’inkuru zigezweho. Uheruka ni uwitwa Francisca Celsa dos Santos, ugize imyaka 116 ariko ugeze mu marembera, na Epifania Maria de Jesus Mendes, witegura guhabwa impano ya ‘tattoo’ ku isabukuru y’imyaka 105.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guinness World Records rero nimuhe Certificate ibyemeza.Umuntu bemera wamaze igihe kinini kurusha abandi,ni Umufaransa-kazi witwaga Jeanne Louise Calment wapfuye afite imyaka 122 n’iminsi 164.Gusa nubwo bitajya bivugwa na Guinness World Records nyamara aribyo,umuntu wamaze ku isi igihe kinini kurusha abandi bose,yitwaga Methushela wamaze imyaka 969 nkuko bible ivuga.Abantu birinda gukora ibyo imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko ivuga.It is a matter of time.

mazina yanditse ku itariki ya: 10-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka