
Akigera i Kigali ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yakiriwe na mugenzi we Gen Jean Bosco Kazura. Bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu by’Ingabo hagati ya Mali n’u Rwanda. Maj Gen Oumar Diarra kandi yabonanye na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Mirasira.
Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru, Umugaba mukuru w’Ingabo za Mali yavuze ko intego y’uruzinduko rwe ari ukungurana ubumenyi n’ubunararibonye, mu kongerera ubushobozi Ingabo z’u Rwanda n’iza Mali.

Yavuze ko ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda byibanze ku bufatanye butandukanye mu iterambere ry’abakozi, imyitozo ya gisirikare n’imibereho myiza mu bandi.
Maj Gen Diarra yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ndetse anasura Ingoro yo guhagarika Jenoside iherereye ku kimihurura, nk’uko Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwabitangaje.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|