Kuki indwara y’imidido ikunze kwibasira abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru?

Mu gihe abarwaye imidido (kubyimba amaguru) bakomeje kugaragara cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, hari bamwe mu baturage babifata nk’amarozi, gusa abahanga mu buvuzi bo bakemeza ko iyo ndwara ikunze kwibasira uduce tw’ibirunga, ahari ubutaka bushobora kuba intandaro y’ubwiyongere bwayo.

Mu turere iyo ndwara yibasiye, harimo cyane cyane Gicumbi na Musanze, aho abarwayi bakomeje kwegerezwa uburyo bubafasha kwivuza iyo ndwara ikomeje kwibasira abageze mu zabukuru.

Mafaranga Joseph, umusaza wo mu kigero cy’imyaka 75 wo mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, ni umwe mu barwaye imidido, aho yemeza ko adashobora gusinzira kubera kuribwa.

Ati “Habanje gufatwa ukuguru kumwe, hashize imyaka ibiri ukundi kurafatwa, ikirenge barakibaze aho gutubanuka biriyongera kugeza ubwo numva kimeze nk’igiti. Hari ubwo bindya nkikanga nkagira ngo intozi ziranyuriye, ubu sinsinzira kubera ububabare nterwa n’iyi ndwara”.

Uwo musaza avuga ko yafashwe n’iyo ndwara nyuma y’uko agiye gutura mu butaka yari amaze kugura, bwari butuyemo umuntu wari wugarijwe n’indwara y’amavunja, niho abaturanyi be bahera bemeza ko indwara y’imidido n’amavunja umuntu ashobora kuyiroga undi.

Umwe mu baturanyi be ati “Turatekereza ko ikibazo Mafaranga yagize cyatewe n’uwo wahoze atuye muri iki kibanza, akaba yamusigira iyo ndwara y’imidido kuko nawe yari yarugarijwe n’amavunja, n’ubu iyo ugeze mu nzu y’uyu musaza ufatwa n’amavunja duhora kwa muganga”.

Undi murwayi w’imidido wo mu Karere ka Musanze, we aravuga ko abarwaye iyo ndwara bugarijwe n’ubukene ariko cyane cyane bakababazwa n’akato bahabwa mu baturanyi babo, ariko bakaba ngo bugarizwa n’ubukene kuko baba batagishoboye gutunga ingo zabo.

Ati “Ubu burwayi burambabaza kuko ndaribwa cyane, ikindi kimbabaza ni akato mpabwa, rimwe hari ubwo umuturanyi akurwanya akagufata nk’udafite ubuzima, batwita ikimuga n’izindi mvugo mbi”.

Akomeza agira ati “Rimwe umuturanyi yigeze kunsagarira arambwira ngo igitoki cyanjye cyegereye umusarani we, ambwira ko nintagitema acyitemera. Akomeza kuntuka ati ibyo birimbu byawe ndabirimbagura nudatema kiriya gitoki cyawe cyenda kumpirikira umusarani, mu gihe nkivuga igitoki agikubita umuhoro, kubera ko ntafite undengera ndicecekera”.

Dore uko impuguke zibisobanura

Mu kumenya impamvu ubwo burwayi (imidido) bwugarije Intara y’Amajyaruguru, Kigali Today yegereye Dr Uwizeye Marcel, Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba, avuga ko iyo ndwara ikunze kwibasira ibice byegereye ibirunga.

Yagize ati “Muri aka gace kacu hari ubwoko bw’imidido butandukanye, by’umwihariko hano mu Majyaruguru no mu bice byose bigana ahantu hari ibirunga mu Rwanda, cyangwa se ahantu hari ubutaka tuvuga ko bufite aho buhuriye n’ibirunga, tugira ubwoko bw’imidido bita Podoconiosis”.

Dr Uwizeye yavuze ko ubwo butaka bw’ibirunga, bufite uruhare cyane muri iyo ndwara, ati “Ubutaka bw’ibirunga bufitemo uruhare cyane, ku iyandura ry’iyo ndwara y’imidido yo mu bwoko bwa Podoconiosis”.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hakunze kugaragara abaturage bagenda batambaye inkweto, ibyo bikaba kimwe mu bikomeje kuzamura umubare w’abandura indwara y’imidido.

Nk’uko Dr Uwizeye akomeza abivuga, iyo ndwara ni ikibazo inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zikomeje gushakira umuti, aho hari gahunda iri gukorwa na RBC ku bufatanye na HASA (Heart and Sole Africa), aho batangiye gukorera mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko mu kigo nderabuzima cya Mulindi.

Ahandi ubwo buvuzi bukorerwa ni mu mujyi wa Musanze mu kigo cy’Ababikira ba Mutagatifu Visenti, aho bakomeje kwakira abarwayi baturutse mu duce tunyuranye, icyo kigo kikaba gifite ubushobozi bwakira abarwayi barenga 400.

Dr Uwizeye arasaba abafite ubwo burwayi kwegera ubwo buvuzi bakitabwaho n’abaganga babifitiye ubumenyi.

Ati “Mu kigo Nderabuzima cya Mulindi hariyo umukozi wahuguwe, mu bitaro bya Byumba harimo umukozi wabihuguriwe, imiti irahari, turashaka kumenya abantu bose bafite iriya midido baze tubasuzume dutangire kubafasha. Nibatugane ubushobozi bwo kubafasha burahari”.

Bikorimana Jean Paul Umwe mu mpuguke zita ku buzima bw’abarwaye imidido, avuga ko ubwo burwayi buri amoko abiri, aho hari ubuterwa n’inzoka ubundi bugaterwa n’ubutaka, bukibasira cyane abaturage bagenda batambaye inkweto.

Avuga ko n’ubwo ubwo burwayi budakira, buvurwa umuntu akaba yakora imirimo imugirira akamaro, yibutsa kandi ko ubwo burwayi butandura, aho asaba abantu kwirinda guha akato ababufite.

Ibimenyetso bigaragaza ubwo burwayi, harimo uburyaryate mu birenge butera umuntu gushimashima, utubyimba ku mubiri dukurikirwa n’urubobi rutangira kuza mu ngingo zafashwe, bikageza ubwo uwafashwe n’ubwo burwayi atakibasha guhina urwo rugingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka