Perezida Kagame yashimiye WHO yemeje ko indwara y’umusinziro yacitse mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), kuba ryaremeje ko indwara y’umusinziro (Sleeping sickness), yaranduwe burundu mu Rwanda.

Indwara yo gusinzira ni imwe mu ndwara zititabwaho bihagije, iterwa n’isazi ya Tsétsé, ikaba iri mu ndwara zikuzwe kwibasira abatari bake batuye mu bihugu by’Isi bishyuha, kuko imibare itangazwa na WHO yerekana ko izo ndwara zibasiye abasaga miliyari 1.7, biganjemo abari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ubwo ku wa 23 Kamena 2022, i Kigali hateraniraga inama mpuzamahanga kuri Malaria hamwe n’indwara zititaweho bihagije (NTDs), mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yashimiye cyane WHO yemeje ko indwara yo gusinzira yaranduwe burundu mu Rwanda.

Yagize ati “Nishimiye ko WHO iherutse kwemeza ko indwara yo gusinzira yaranduwe mu Rwanda, ariko turacyafite byinshi tugikeneye gukora, kugira ngo ibihugu byose bya Afurika byishakemo ubushobozi bwose, mu kugera ku buvuzi bufite ireme. Iki ni ikintu cy’ibanze mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abafatanyabikorwa bacu”.

Perezida Kagame yanavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyabigishije, uko guhuriza hamwe ibikorwa na gahunda byabafasha kugera kuri byinshi.

Igikomangoma Charles Philip nawe wari witabiriye iyo nama, yavuze ko imihindagurikire y’ibihe ari kimwe mu ntandaro zo kwiyongera kwa Malaria hamwe na NTDs, kandi ngo abagize Commonwealth bakwiye guhangana nazo.

Ati “Nk’umuyobozi wa Malaria no more UK, nkomeje gushyigikira gahunda zirebana no guhangana n’indwara ya malaria. Ikindi tugomba kumenya ni uko iyo indwara zititaweho uko bikwiye nazo ari ikibazo, ni indwara zigaragara mu bihugu 46 mu bihugu 56 bigize Commonwealth, ni ukuvuga 2/3 by’aho izo ndwara ziri ku Isi”.

Yongeraho ati “N’ubwo hari byinshi byagezweho mu birebana n’indwara ya malaria kuva mu mwaka wa 2000, hari impungenge ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19, dusabwa gukora byinshi kurushaho, kugira ngo tugere kubyo twifuza. Nyuma y’iyi nama hakenewe gushora imari mu miti ivura malaria ndetse n’inkingo zayo”.

Ni inama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ndetse n’abandi bayobozi bo mu bice bitandukanye by’isi, mu bijyanye n’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka