Afurika y’Epfo: Polisi yatangiye iperereza ku bantu 22 baguye mu kabyiniro

Polisi ya Afurika y’Epfo yatangiye iperereza ku bantu 22 baguye mu kabari karimo n’akabyiniro, kazwi cyane aho muri muri icyo gihugu.

Abo bantu bapfuye mu buryo buteye urujijo kugeza ubu, cyane ko nta bikomere bari bafite ku mibiri yabo, imirambo yabo ikaba yasanzwe aho mu kabyiniro gaherereye mu Mujyepfo ya Afurika y’Epfo mu mujyi wa East London.

Umwe mu bayobozi ba Polisi y’icyo gihugu, Tembinkosi Kinana, ejo ku Cyumweru tariki 26 Kamena 2022, yatangaje ko iby’urupfu rw’abo bantu Polisi yabimenye ibibwiwe n’abaturage.

Yagize ati “Uburyo bapfuyemo n’icyabishe, birimo gukorwaho iperereza”.

Kinana yongeyeho ko ubu hakiri kare, kuba hamenyekana impamvu yateye urwo rupfu, ariko ko abapfuye bari bafite hagati y’imyaka 18 na 20.

Siyanda Manana, umuvugizi w’urwego rw’ubuzima mu Ntara ya Eastern Cape yagize ati “Imirambo yajyanywe mu buruhukiro, aho biteganyijwe ko imiryango ya ba nyakwigendera izaza kureba ko yabamenya”.

Ati “Ubu nonaha tugiye gutangira gukora ibizamini kuri iyo mirambo (autopsies), kugira ngo tube twamenya impamvu ishobora kuba yarateye urupfu. Ubu turavuga ku mirambo 22 imaze kuboneka”.

Minisitiri Bheki Cele ushinzwe Polisi y’igihugu, we ngo yahise asuka amarira ubwo yari avuye ku cyumba cy’uburuhukiro ( morgue), aho bari barimo gushyira imirambo.

Aganira n’abanyamakuru yagize ati “Ni ibintu biteye ubwoba kubireba. Bari bakiri bato cyane, wakumva ko bari bafite imyaka hagati ya 13 na 14 noneho ukajya hariya, biragukomeretsa”.

Televiziyo yo muri icyo gihugu yerekanye abapolisi bagerageza gusaba abantu gutuza, bari benshi hanze y’ako kabyiniro, basakuza cyane kubera uburakari.

Unathi Binqose, Umuyobozi ushinzwe umutekano w’abaturage aho muri Eastern Cape, yari yavuze ko bigoye kwemera ibyavuzwe ko ngo abo bapfuye bashobora kuba bishwe n’umuvundo.

Yagize ati “Biragoye kwemera ko baba bishwe n’umubyigano kuko nta bikomere bigaragara ku bapfuye. Ubu ababyeyi bafite abana bataraye mu rugo bose bateraniye hano, bashaka kwinjiramo ngo barebe ababo”.

Yavuze ko ngo abari aho mu kabyiniro, bari biganjemo abanyeshuri bari bari mu birori byo kwishimira ko barangije amashuri, kuko ibyo birori ngo byabaye nyuma y’ikizamini gisoza amashuri yisumbuye.

Ikinyamakuru ‘DispatchLive’ cy’aho muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko “imirambo yari yashyizwe ku meza, ku ntebe no ku butaka, ariko ngo bigaragara ko nta n’umwe uriho igikomere”.

Mu rwego rwo guhumuriza imiryango yabuze ababo, Perezida Cyril Ramaphosa, yavuze ko ababajwe cyane n’uburyo abo bantu bapfuyemo, na cyane ko abenshi bari bato, bataruzuza imyaka 18.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 witwa Lolly utuye hafi y’aho iby’urwo rupfu byabereye, yavuze ko ako kabyiniro kazwiho kuba gakundwa n’urubyiruko cyane, ariko ko abantu bashaka ko gafungwa nyuma y’ibyakabereyemo.

Yagize ati “Buri muntu arashaka ko gafungwa, kuko kagurisha ibisindisha ku bana bataragira imyaka y’ubukure. Ubu buri muntu afite uburakari, buri muntu arababaye kubera ibyabaye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka