Abarenga ibihumbi 20 batangiye ibizamini ngiro (pratique) bya Leta
Ikigo gishinzwe Ibizamini mu Rwanda (NESA) cyatangiye igihe cy’ibizamini bya Leta kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, aho abagera kuri 20,136 biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse n’abakandida bigenga 1,414, barimo gukora ibizamini ngiro(pratique).

NESA ivuga ko Leta yishyuriye aba banyeshuri ibikoresho bifashisha mu bizamini ngiro bifite agaciro k’arenga miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo barangize kwiga bashoboye gukora ibifite ireme.
Ubwo yatangizaga ibyo bizamini mu Ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya SOS riri i Gacuriro muri Kinyinya(SOS Techinical High School), Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati yagize ati “Leta iba yatanze uburyo bugaragara kugira ngo abanyeshuri bakore ibizamini, icyo tubasaba ni ukubikora neza kugira ngo na bo bagaragaze ko bize neza”.

Abarimo gukora ibizamini ngiro babarizwa mu mashami 36 y’imyuga yose ikenewe mu Rwanda, harimo ijyanye n’ubwubatsi, ububaji, gusudira, ikoranabuhanga, ubukanishi, ubudozi, amashanyarazi, gukora ibikoresha amashanyarazi (electronics), ubuhinzi n’ibindi.
Uwitwa Keza Honnette Nshutiyayesu wo muri SOS avuga ko mu myaka itatu ahamaze ubu ngo ashoboye gushyira za porogramu muri ‘raptor’ (akuma gatanga murandasi), akaba yanafasha abantu bafite telefone cyangwa mudasobwa kubona iyo murandasi mu bikoresho byabo.
Nshutiyayesu asobanura ko impamvu hari ubwo umuntu atabona murandasi muri telefone cyangwa mudasobwa ye bitewe n’uko nta huzanzira rihari(connection), ibikoresho cyangwa ahaturuka amakuru(data) hifunze.
Uwitwa Thierry Katabarwa we avuga ko bafite ibikoresho bihagije byatumye yiga neza ibijyanye no kubaka imbuga za murandasi ndetse no kuzitunganya, akavuga ko yiteguye gutsinda ibizamini.
Ati “Ngira ngo musura imbuga nkoranyambaga, hari biriya ubona bigaragara ariko hakaba n’ibitagaragara bituma ariya makuru agira aho abikwa, ibyo byose twagize amahirwe yo kubyiga kandi turabisobanukiwe neza.”

Umuyobozi wa SOS Techinical High School, Jean de Dieu Hakizayezu avuga ko abahakoreye ibizamini bagera ku 190, bashoje amasomo bafite ubushobozi bwo gukora imishinga ikenewe n’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitandukanye.
Hakizayezu avuga ko abo banyeshuri bagiye gusohoka bashobora gusana no gukora ibikoresho na za porogaramu bishya bisimbura ibisanzweho.
Akomeza agira ati “(Umunyeshuri) ashobora kuvugurura igikoresho kigize televiziyo hagashyirwaho ikindi, ashobora guhuza radio na telefone (ku buryo uhamagara aganirira n’undi kuri radio), ashobora kuvuga ati ‘kuki ntacana ‘cuisinière’ nkoresheje telefone nibereye hano’, ndetse akabariranya iminota umuceri umara ku ziko akazimya ya cuisinière, abana bacu barashoboye.“

Ikigo NESA kivuga ko mu barimo gukora ibizamini ngiro, abanyeshuri b’igitsina gore ari bo benshi bagera kuri 11,207 mu gihe abahungu ari 8,929.
NESA ivuga ko ibizamini bya Leta byatangiye gukorwa n’abiga mu mashuri atandukanye mu gihugu hose bagera kuri 429,518 (kuva mu mashuri abanza, ayisumbuye ya rusange n’ay’imyuga, hamwe n’amashuri nderabarezi), bakazabirangiza ku itariki ya 05 Kanama 2022.



Ohereza igitekerezo
|