Muhanga: Bibutse abakoreraga Leta muri Gitarama bazize Jenoside, biyemeza kurwanya ubugwari

Abakozi b’Akarere ka Muhanga bibutse abari abakozi ba Leta mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, maze biyemeza kurwanya ubugwari bwaranze bagenzi babo bafashije gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Meya Kayitare yunamiye abari abakozi ba Leta bishwe, asaba ab'uyu munsi kwirinda ubugwari
Meya Kayitare yunamiye abari abakozi ba Leta bishwe, asaba ab’uyu munsi kwirinda ubugwari

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, atangaza ko abakozi bakoreraga Leta bishwe muri Jenoside bitanze bagakorana umurava mu byo bari bashinzwe, kandi bakoraga akazi bahohoterwa banahutazwa bazira ko ari Abatutsi, nyamara hakirengagizwa ko bakoreraga Igihugu.

Avuga ko abarimu bagambaniwe bakanicwa n’abo bigishije, abaganga bakicwa n’abo bavuraga, abayobozi bandi bakicishwa n’ababakoreshaga cyangwa bakoreraga, ibyo byose bikaba bidakwiye kuranga umukozi wa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kayitare avuga ko muri uwo muruho bakoranaga badashimwa no kuba barahemukirwaga na bagenzi babo, bikwiye kuba isomo ku bakozi ba Leta uyu munsi, ryo kurushaho gukora bunze ubumwe kuko ari bwo baba basubije agaciro bagenzi babo bazize Jenoside.

Agira ati “Nk’abayobozi twirinde kuba ibigwari nk’uko abatubanjirije babaye ibigwari bagatuma Jenoside iba. Twirinde icyatuma duha agaciro ibidutandukanya kurusha ibiduhuza, abavandimwe bazize Jenoside tuzakomeza kuba hafi y’abarokotse muri iyo miryango, kuko ni ukubaha agaciro tukaba mu mwanya wabo aho batari uyu munsi”.

Bibutse bagenzi babo bakoreraga Perefegitura ya Gitarama
Bibutse bagenzi babo bakoreraga Perefegitura ya Gitarama

Yongeraho ati “Dukwiriye kugira ubutwari bwo gukora nta vangura, intege nke abatubanjirije bagize bakica bagenzi babo, ni isomo dukwiye kuboneramo kuvuguta umuti mwiza utuma Jenoside itazongera kuba ukundi duharanira ubumwe. Abakozi b’akarere ka Muhanga mureke twimakaze ubumwe butubere imbaraga, twubake Muhanga tuzirikana ko hari n’abandi bayubatse bagahembwa kwamburwa ubuzima”.

Umwe mu bibuka imiryango y’abakozi ba Leta mu makomini yahujwe akaba Akarere ka Muhanga, avuga ko ubwo bari barahungiye i Kabgayi bahaboneye akaga gakomeye bicwa n’inzara n’inyota kugeza ubwo Inkotanyi zabarokoraga.

Avuga ko ashimira Leta y’Ubumwe yemeye ko habaho umunsi wo kwibuka ababyeyi, inshuti n’abavandimwe babo bazize Jenoside, kuko ari uburyo bwo gukomeza kubaho banirinda icyatuma ubumwe bw’Abanyarwanda bwongera gucikamo ibice.

Bafashe umunota wo kwibuka abari abakozi ba Leta bazize Jenoside
Bafashe umunota wo kwibuka abari abakozi ba Leta bazize Jenoside

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, asaba abakozi b’ako karere gukomeza kwita ku bibazo by’abarokotse Jenoside, kandi bagakomeza kuzirikana bagenzi babo bishwe muri Jenoside.

Rudasingwa avuga ko kwibuka abari abakozi ba Leta ari umwanya wo gutekereza ku nshingano nyazo z’umukozi wa Leta n’umukoro ku bakozi b’ubu, kuko ari bo bafite umwanya wo guhindura amateka bakubaka ubumwe hagati yabo, kandi bagakora bagamije icyateza imbere Umunyarwanda bakarwanya amacakubiri.

Amakomini yari agize Perefegitura ya Gitarama yahujwe akaba Akarere ka Muhanga, ni Komine Nyamabuye, Mushubati, Buringa, Nyakabanda, Nyabikenke na Rutobwe.

Rudasingwa asaba abakozi kongera kuzirikana indangagaciro ku murimo
Rudasingwa asaba abakozi kongera kuzirikana indangagaciro ku murimo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka