Umwaka utaha abarimu bo mu mashuri 250 bazaba bakoresha mudasobwa nto

Mu kiganiro EdTech Monday gikorwa na KT Radio ku bufatanye na Mastercard Foundation, hamwe n’Ishami ry’Ikoranabuhanga (ICT Chamber) mu Rugaga rw’Abikorera, abafatanyabikorwa bitwa RwandaEQUIP bijeje amashuri hafi 250 yo mu Rwanda kuzaba yabonye mudasobwa nto zitwa ‘tablets’.

Abatumirwa hamwe n'umunyamakuru ubwo bari mu kiganiro Ed-Tech Monday
Abatumirwa hamwe n’umunyamakuru ubwo bari mu kiganiro Ed-Tech Monday

Ni ikiganiro ubusanzwe kivuga ku nsanganyamatsiko zitandukanye, aho kuri uyu wa Mbere cyibanze ku ‘Kongera imbaraga z’ikoranabuhanga mu kubaka uburezi buhamye’.

Umuyobozi w’Ikigo cyongera Ireme ry’Uburezi mu mashuri y’Incuke n’Abanza, RwandaEQUIP, Clement Uwajeneza, avuga ko mu mezi arenga atanu (guhera muri Mutarama 2022), ikoranabuhanga bamaze gutoza amashuri gukoresha ngo ririmo guhindura Ireme ry’Uburezi.

Uwajeneza avuga ko buri mwarimu aba afite mudasobwa nto (tablet) akoresha atanga amasomo anakurikirana ubwitabire bw’abana, ariko ku rundi ruhande ubuyobozi bw’ishuri na bwo buba bugenzura iyo mudasobwa ya mwarimu, bukamenya aho ageze atanga amasomo.

Uwajeneza avuga ko umwarimu wahawe iryo koranabuhanga bimurinda kumara umwanya munini ategurira abana amasomo cyangwa yandika imikoro, ahubwo ko rituma amarana igihe kinini n’abana.

Abarimu ngo bahawe izo mudasobwa nto banahugurirwa kuzikoresha basoma ibyo bigisha abana, kuzikoresha mu micungire y’ishuri, ndetse ngo bamenye uburyo bwo kwigisha birinda guhana abana bakoze amakosa, ahubwo babashimira kugira ngo babakundishe ishuri.

Uwajeneza avuga ko mudasobwa ya buri mwarimu iba ihujwe na telefone y’umuyobozi w’ishuri, ikaba ifite urutonde rw’abanyeshuri bose ku buryo mwarimu amenya uwasibye akandikamo n’imiterere y’imyigire ya buri mwana, yatangira kwigisha buri paje y’isomo igatanga amakuru ko mwarimu yaryigishije abana.

Clement Uwajeneza
Clement Uwajeneza

Uwajeneza avuga ko habaho n’abagenzuzi b’amasomo bashinzwe gukurikiranira mu zindi mudasobwa, ibya ya makuru yose yatanzwe na mudasobwa ya buri mwarimu, hakamenyekana abarimu bitabiriye kwigisha n’uburyo batanze amasomo nk’uko byateganyijwe.

Uwajeneza akomeza agira ati “Twatangiriye iyi gahunda mu mashuri 100 mu kwezi kwa Mbere (2022), ariko uyu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri tuzongeraho andi mashuri 150, ku buryo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha tuzaba twageze mu mashuri hafi 250 yo hirya no hino mu Rwanda.”

Uyu muyobozi wa RwandaEQUIP, avuga ko kugeza ubu bakorana n’abarimu ibihumbi bitatu hamwe n’abanyeshuri ibihumbi 120, kuri buri shuri hakaba nk’abana babarirwa hagati ya 1000-1200 bakorana na RwandaEquip (bagenerwa ibitabo byo kwigiramo).

Uwajeneza avuga ko RwandaEQUIP atari yo yonyine iri muri gahunda yo kugeza ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri, kubera iyo mpamvu ngo hari icyizere ko amashuri yose mu Rwanda azagerwamo n’ikoranabuhanga mu burezi.

Iki kiganiro Uwajeneza yagitanze ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo gitanga serivisi za murandasi ‘Broadband Systems Corporation (BSC), Christian Muhirwa, wavuze ko bo bamaze kugera mu mashuri 800 mu Gihugu hose.

Muhirwa agira ati “Jye mbona kwihutisha umurongo mugari wa murandasi (Internet) ari ingenzi cyane twese twibonamo, iryo koranabuhanga tugenda turishyira ku minara no mu ntsinga za ‘Internet’, tukaritanga mu buyobozi bw’Ishuri (mu biro) ndetse no ku barimu kuko hari icyumba bahuriramo.”

Christian Muhirwa
Christian Muhirwa

Abayobozi ba RwandaEQUIP na BSC bavuga ko hakiri imbogamizi z’uko benshi bataramenya gukoresha ikoranabuhanga, ndetse n’ikibazo cy’ababyeyi badashoboye gufasha abana kwiga bifashishije ikoranabuhanga, kuko ingo zibarirwa hagati y’ibihumbi 25-30 mu Rwanda ari zo zonyine ngo zifite murandasi.

RwandaEQUIP ikomeza ivuga ko abarimu n’abanyeshuri batarabasha kumva neza imikoreshereze y’ikoranabuhanga, kuko riri mu rurimi rw’Icyongereza, ndetse hakaba n’ubushobozi buke ku barimu bwo gutanga amasomo yose yateganyijwe.

Muri EdTech yo kuri uyu wa Mbere, KT Radio yanyujijemo n’ikiganiro Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yagiranye n’umunyamakuru, aho asaba abikorera kugira uruhare mu gufasha amashuri kubona ikoranabuhanga, hashingiwe ku bikorwa remezo Leta yubatse.

Kurikira ibindi muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka