Musanze: Baranenga abagore bagize uruhare mu gutangiza Jenoside yakorewe Abatutsi

Abagore bo mu Rugaga rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi bo mu Karere ka Musanze, baranenga bagenzi babo bafashe iya mbere mu gutangiza igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyishyira mu bikorwa, mu cyahoze ari Komini Kinigi. Basanga umugore nyawe, ufite indangagaciro z’Ubunyarwanda nyabwo ari ugira umutima, impuhwe, urukundo no kwirinda icyahutaza mugenzi we cyangwa undi muntu wese.

Abagize Urugaga rw'Abagore rushamikiye kuri RPF bashyize indabo ku rwibutso rwa Kinigi
Abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri RPF bashyize indabo ku rwibutso rwa Kinigi

Bavuga ko kuba hari abagore batatiriye ibyo, mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize Urugaga rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, babifata nk’ubugwari bukomeye, bukwiye kubera ab’iki gihe isomo ry’uko Jenoside itazongera ukundi.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kinigi, agaruka ku nzira y’inzitane n’itotezwa Abatutsi bakorewe kuva mu 1990, agaragaza uburyo aka gace kahoze ari muri Komini Kinigi, gafite umwihariko utandukanye n’ahandi, kuko bamwe mu bagore bari bahatuye, ari bo batangije ibikorwa by’ubwicanyi bwagiye bwibasira Abatutsi, uhereye tariki 26 Mutarama 1991, ubwo bicaga umugabo witwaga Bagayindera Samuel, bakoresheje amabuye.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitabiriwe n’abagore bahagarariye abandi, bo mu Rugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango RPF-Inkotanyi, cyabereye ku rwibutso rwa Kinigi, rushyinguwemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, umubyeyi witwa Kabihogo na bagenzi be, banenze iyo myitwarire, n’ubugwari, byaranze bagenzi babo bo mu gihe cya mbere ya Jenoside.

Basobanuriwe umwihariko w'amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Kinigi
Basobanuriwe umwihariko w’amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Kinigi

Yagize ati “Ni agahomamunwa, kubona abakabaye ari ababyeyi bazima, babaye baragize ubumuntu n’imbabazi, barabitatiriye bagateranira umuntu w’umugabo bakamutera amabuye, kugeza bamumazemo umwuka. Urwo rugero rubi kandi rugayitse, twararwiboneye n’amaso, abandi tubyiyumvira n’amatwi yacu. Ni ibintu bigayitse cyane ku muntu w’umugore, ubusanzwe bimenyerewe ko agira impuhwe agakunda abandi. Ni yo mpamvu aya mateka tuba twaje kuyigira ahangaha, ngo atubere isomo ryo kutazongera na rimwe gushyigikira ubwo bugome n’ubugwari bwaranze abo bagore babisha”.

Nyiransengimana Eugénie, ukuriye Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, avuga ko bifuje gusangiza abagore aya mateka, nk’uburyo bwo kubagaragariza ingaruka zituruka mu myitwarire idakwiye.

Yagize ati “Nk’uko amateka y’ahangaha mu cyahoze ari Komini Kinigi abigaragaza, y’uburyo abagore ari bo bafashe iya mbere, bakitesha agaciro, bakiyambura ubumuntu, bagafata imihoro, amabuye n’ibindi byose bifashishije bakora Jenoside yakorewe Abatutsi, bambura Abatutsi ubuzima, ni ibintu bihora bidutera isoni n’ipfunwe”.

Ati “Kuza ahangaha ku rwibutso bakiyumvira aya mateka, banirebera ingero zimwe na zimwe, ni urubuga tuboneramo umwanya wo kwibutsa abagore ko ubu, ikidushishikaje, ari ukurangwa no kwitwararika, bakajya mu bikorwa bibereye ba mutima w’urugo bifite akamaro, kandi bikanakagirira umuryango nyarwanda; ari nabyo igihugu cyacu ubungubu kibakeneyeho”.

Nyiransengimana yasobanuye ko iki gikorwa bagiteguye bagamije gukangurira abagore kwitandukanya n'amateka mabi
Nyiransengimana yasobanuye ko iki gikorwa bagiteguye bagamije gukangurira abagore kwitandukanya n’amateka mabi

Akomeza avuga ko uwigishije umugore, aba yigishije umuryango. Akaba ari no muri urwo rwego abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, bifuza kurangwa n’imyitwarire n’imikorere ifitiye abandi akamaro, binyuze mu kuvuguruza abapfobya ndetse n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko Nyiransengimana yakomeje abishimangira.

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kinigi, yagaragaje ko abakomeje kugoreka amateka, bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kubera iraswa ry’indege ya Habyarimana, ko atari byo kuko nko mu cyahoze ari Komini Kinigi, ubu ni mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, Abatutsi batangiye kwicwa kuva muri Mutarama 1991, bikageza mu gihe cya Jenoside hafi ya bose baramaze kwicwa, hasigaye mbarwa nabwo barahungiye ahandi.

Yagize ati “Abavuga ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ariyo ntandaro y’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, urugero rufatika rw’uko ibyo ari ibinyoma, ni urw’amateka arimo n’ayabereye muri kano gace. Hari Abatutsi bagiye batoterezwa ahangaha, bagahungira ahandi, abandi batangira kwicirwa ahangaha uhereye mu 1991. Ibyo byose bigaragaza uburyo Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994. Izo ni ingero nkeya cyane muri nyinshi zihari, zigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe; ahubwo ihanurwa ry’indege ya Habyarimana rikaba imbarutso yayo”.

Muhire Jean de Dieu, Umuyobozi wa Komisiyo y’imiyoborere myiza muri RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, yibukije abagore kubakira ku migabo n’imigambi y’Umuryago RPF-Inkotanyi, bagaharanira ubumwe no kurwanya amacakubiri.

Yagize ati “Abanyarwanda batojwe urwango n’ubutegetsi bubi bwabayeho mbere, kugeza ubwo bamwe muri bo harimo n’abagore, babyumvise vuba bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo dushima ubuyobozi buriho uyu munsi, burangajwe imbere na RPF-Inkotanyi, yahagaritse iyo migirire mibi, ubu ikaba ishyize imbere imigabo n’imigambi yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda no gukunda Igihugu, hanyuma za nzangano zose zagiye zibaho mu hahise, zikaba amateka. Ibyo nibyo twifuza ko abagore bashyira imbere, bagatanga urugero rwiza, kandi bakimakaza banasakaza ibyiza n’amahitamo abereye igihugu cyacu”.

Abagize Urugaga rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, bashyize indabo ku rwibutso rwa Kinigi, ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi iharuhukiye, nk’ikimenyetso cyo kubasubiza agaciro bambuwe.
Nyuma yaho banaremeye imwe mu miryango itishoboye yo mu Karere ka Musanze, aho bayishyikirije amatungo magufi agizwe n’intama, yiyongeraho ibiribwa bigizwe n’akawunga, amavuta yo guteka n’ibikoresho by’ibanze by’isuku.

Amwe mu matungo magufi yashyikirijwe imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Kinigi
Amwe mu matungo magufi yashyikirijwe imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Kinigi

Ni ibikorwa muri rusange abagore bemeza ko birushijeho kubatera imbaraga zo gutanga uburere bwiza mu bana n’urubyiruko, babarinda inyigisho z’urwango n’ingengengabitekerezo, ngo hato Jenoside itazasubira ukundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo ni inyamibwa

mukiza yanditse ku itariki ya: 29-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka