Nyaruguru: Barishimira gutunganyirizwa igishanga cy’Agatorove, bagasaba kongererwa ubwanikiro

Abahinzi baturiye igishanga cy’Agatorove giherereye mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, barishimira kuba cyaratunganyijwe bakanahabwamo imirima, ariko ubwanikiro bumwe bamaze kubakirwa ngo ntibuhagije.

Igishanga cy'Agatorove nyuma yo gutunganywa gisigaye gitanga umusaruro uruta uwa mbere
Igishanga cy’Agatorove nyuma yo gutunganywa gisigaye gitanga umusaruro uruta uwa mbere

Ubundi igishanga cy’Agatorove kiri ku buso bwa hegitari 80, cyatunganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021. Uyu ni umwaka wa kabiri gihingwa.

Abagihingamo bavuga ko kugitunganya byatumye basigaye bahinga bakeza bakanasarura, by’umwihariko abatarakigiragamo imirima bakishimira ko na bo bahawemo aho guhinga.

Jeanne Dusabemariya w’i Gasasa mu Murenge wa Mata wari usanzwe ahahinga kuva na kera, agira ati "Iki gishanga cyari kibi cyane mbere y’uko gitunganywa. Twahingagamo bwayisi, ibijumba, ibishyimbo n’ibindi. Nabwo kandi twahingaga mu gahande kamwe, ahandi ntihahingwe."

Akomeza agira ati "Kukidutunganyiriza byatuzaniye impinduka cyane. Twejeje ibigori, turagurisha tugura imbuto z’ibirayi turimo guhinga ubungubu. Ikindi, mbere baratwibaga kubera ko umuntu yabaga yahinze ibye, undi ibye. Ubu ntibakitwiba."

Abahinga muri iki gishanga banishimira kuba barubakiwe n’ubwanikiro bw’ibigori, ku buryo babwitezeho kuzajya butuma babonera rimwe amafaranga yo kugura izindi mbuto no kwikenura.

Icyakora, Cyriaque Munyaneza, Agronome w’Umurenge wa Mata, avuga ko ubwanikiro bumwe aba bahinzi bamaze kubakirwa bukiri bukeya, cyane ko byari biteganyijwe ko kuri iki gishanga cya hegitari 80, bazahubaka byibura butatu.

Agira ati "Ubundi abaturage bamenyereye kwanika mu ngo, ariko mu iterambere turimo ntibyemewe. Kuko iyo umusaruro wanitswe nabi urangirika, ndetse abahanga batugaragarije ko bitera n’uburwayi, bikurura uruhumbu rubamo flatoxine ishobora gutera kanseri."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko aba bahinzi babaye bubakiwe ubwanikiro bumwe ku bw’ingengo y’imari yari ihari, ariko ko n’ubusigaye buzubakwa, byanaba ngombwa bukongerwa biturutse ku kuba bazaba babona ari ngombwa.

Hari uwakwibaza impamvu abahinzi bavuga ko bakeneye kubakirwa ubwanikiro, mu gihe bahinga bakeza.

Ubwanikiro bumwe ku gishanga cya hegitari 80 ngo ntibuhagije, bakeneye ubundi
Ubwanikiro bumwe ku gishanga cya hegitari 80 ngo ntibuhagije, bakeneye ubundi

Muri serivisi y’ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bubakira ubwanikiro amakoperative acyiyubaka nk’ihingira mu gishanga cy’Agatorove, kubera ko kubaka ubwujuje ubuziranenge bumwe bitwara Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 19.

Ubwo bwanikiro kandi ngo si ubw’ibigori gusa kuko bushobora kwanikwamo n’ibishyimbo, ndetse n’ibyumba bibwubakwamo bigashobora kubikwamo ifumbire y’imvaruganda, mu gihe abanyamuryango batarabasha kubyifashisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka