Kayonza: Inzu nshya yita ku babyeyi kwa muganga izagabanya impfu zabo n’iz’abana

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gahini mu Karere ka Kayonza, Dr. Ngabire Nkunda Philippe, avuga ko kwiyongera kw’inzu z’ababyeyi bizatuma babasha guhabwa serivizi nziza bityo bigabanye impfu zabo n’iz’abana.

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2022, ubwo hatahwaga inzu y’ababyeyi ku Kigo Nderabuzima cya Rukara yubatswe ku bufatanye na Caritas Diyosezi ya Kibungo ku gaciro ka Miliyoni 321.

Batashye inzu nshya y'ababyeyi y'Ikigo Nderabuzima cya Rukara
Batashye inzu nshya y’ababyeyi y’Ikigo Nderabuzima cya Rukara

Ikigo Nderabuzima cya Rukara cyatangiye mu mwaka wa 1978 gitangira ari ivuriro rito (Dispensaire). Mu mwaka wa 1994 nibwo cyemewe na Leta nk’Ikigo Nderabuzima kikaba gicungwa na Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Kibungo.

Kuva ubwo inzu y’ababyeyi y’iki Kigo Nderabuzima yakiraga ababyeyi 8 gusa nyamara kigomba gukorana n’abaturage hafi 500,000 bo mu Mirenge y’Akarere ka Kayonza ndetse n’abo mu Karere ka Gatsibo bahegereye.

Iyi nzu y’ababyeyi nshya yakira ababyeyi barenga 15 kandi ikaba ifite n’aho umubyeyi wananiwe kubyara neza ashobora kubagirwa n’ubwo nta bikoresho birashyirwamo.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gahini Dr. Ngabire Nkunda Philippe avuga ko umubyeyi kwakirirwa ahantu hatisanzuye bituma ahabwa serivisi zitari nziza atari uko umuganga abyifuza ahubwo ari ukubera ubuto bw’aho itangirwa.

Avuga ko kuboneka kw’inzu z’ababyeyi nyinshi kandi zisanzuye bizafasha gutanga serivisi nziza kandi bigabanye impfu z’abana n’ababyeyi.

Ati “Icyo bizafasha muri uko kwisanzura kw’abagana ivuriro ni serivisi nziza birumvikana n’abaganga gutangira serivisi ahantu hameze neza hari ibisabwa bikazatuma tugabanya za mpfu z’ababyeyi n’abana biterwa no kwakirirwa ahantu hadakwiye.”

Bamwe mu babyeyi bakiriwe bwa mbere mu nzu y’ababyeyi nshya bavuga ko ibyo babonye ari nk’igitangaza kubera isuku no kuba bisanzuye nta mubyeyi wegeranye cyane n’undi.

Yankurije Epiphanie avuga ko kuba barabyariraga ahantu hatisanzuye hari igihe umubyeyi ufite uburwayi runaka yashoboraga kwanduza abandi.

Yagize ati “Byateraga ibibazo kuko niba nje nirwariye ibicurane cyangwa inkorora ugasanga uwo mwegeranye atwaye ya ndwara wari ufite kandi akayanduza n’umwana we kubera ahantu hatoya n’umwuka udasohoka neza.”

Kiliziya Gatolika ifite ibigo by’ubuvuzi 119 mu Gihugu cyose bingana na 30% by’ibigo by’ubuvuzi biri mu Gihugu. Ibi bigaragaza uruhare Kiliziya Gatolika igira mu gufasha Leta kwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda hagendewe ku ntego y’uko Roho nziza itaha mu mubiri muzima.

Ababyeyi ba mbere mu nzu y'ababyeyi nshya uko ari 10 bahawe impano
Ababyeyi ba mbere mu nzu y’ababyeyi nshya uko ari 10 bahawe impano

Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Oreste Incimatata, avuga ko inshingano ya mbere yo kogeza inkuru nziza ya Yezu Kristo ari inkuru nziza irimo no kugira ubuzima bwiza.

Ngo na Yezu amenyesha abantu ko Imana ibakunda yabigararije mu bikorwa byinshi harimo kutirengagiza abarwayi n’abandi bababaye bityo ubuzima bwa muntu bukaba ari umugisha bagomba kubungabunga.

Abitegura kubyara bahawe impano
Abitegura kubyara bahawe impano

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko ibikorwa nk’ibi n’ibindi bizatahwa mu cyumweru cyo kwibohora biri mu byo Perezida wa Repubulika yemereye Abanyarwanda bigamije guhindura ubuzima bwabo.

Akarere ka Kayonza gafite ibitaro bibiri n’ibigo nderabuzima 15, Diyosezi Gatolika ya Kibungo ikaba ikoresha Miliyoni 10 buri mwaka mu kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, andi Miliyoni 13 akifashishwa mu burezi bw’abana bafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka