Mu gihe ikipe ya Rayon Sports iheruka gusinyisha umutoza Haringingo Francis nawe wari usanzwe atoza Kiyovu Sports, myugariro Ngendahimana Eric uzwi nka Gasongo nawe yahise amusanga mu ikipe ya Rayon Sports.

Ngendahimana Eric nyuma yo gusinya muri Rayon Sports
Ngendahimana Eric wakinnye mu makipe arimo Police FC aho yakinaga nk’umukinnyo wo mu kibuga hagati akaza kugirwa myugariro, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri y’imikino muri Rayon Sports.
Uyu myugariro asinyiye Rayon Sports mu gihe bivugwa ko Niyigena Clement wakinaga nka myugariro muri Rayon Sports ashobora kwerekeza muri APR FC. Rayon Sports kandi mu gukomeza kubaka ubwugarizi yaherukaga gusinyisha Hirwa Jean de Dieu wavuye muri Marine FC.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
MWIRIWE NDUMUKUNZI WA RAYON NDI KABATWA NIGA G.S AKIMITONIS1 DUKENEYE ABAKINNY2 BOGUFASHA MUHIRE KEVIN