FERWABA yabonye umuterankunga mushya
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’umuterankunga mushya, afite agaciro ka miliyoni 240 Frw.

Ikinyobwa Cheetah Energy Drink cyengwa n’uruganda rwa Bralirwa, ni we muterankunga mushya wa Federasiyo y’umukino wa Basketball mu gihe kingana n’imyaka itatu.
Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano azageza muri 2024, wabereye mu nyubako y’imikino yo mu nzu igezweho ya BK Arena kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Kamena 2022, witabirwa n’abarimo Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball, Mugwiza Désiré ndetse na Etienne Saada uyobora Bralirwa.

Aganira n’itangazamakuru, Saada, yavuze ko bahisemo Basketball kuko ari umukino ujyanye n’intego zabo.
Yagize ati “Twahisemo Basketball kubera ko ari umukino ujyanye n’intego zacu, ntabwo twazuyaje kuko uyu ni umukino buri wese yibonamo, cyane urubyiruko. Cheetah ni ikinyobwa gitera imbaraga kandi n’abakiri bato barangwa n’imbaraga. Basketball y’u Rwanda yujuje ibyo dukeneye muri Cheetah."

Nyuma yo gutandukana na Banki ya Kigali umwaka ushize, FERWABA yari itaratangaza undi muterankunga bazakorana by’igihe kirerekire, gusa mu ntangiriro z’uyu mwaka mu mikino itandukanye ya shampiyona, hagiye hagaragara FORZZA BET nk’umwe mu baterankunga bari batangiye gukorana.
Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré yavuze ko uyu muterankunga basinyanye na we agiye kubafasha kongera imbaraga n’ibihembo ku makipe asanzwe akina Basketball mu Rwanda.

Ati “Ni amasezerano twakiriye neza, ni amasezerano azamara imyaka itatu kandi nk’uko twabivuze aje kudufasha, uretse no kuzamura urwego rwa Basketball, ni no kugira ngo amakipe abone n’ubushobozi, yewe n’abari muri Basketball babone ubushobozi bwo gukora neza nk’abasifuzi, abashinzwe imibare no gukurikirana uko imikino igenda”.
Yakomeje avuga ko n’ibihembo by’amakipe ubu byiyongereye, kuko nk’ikipe ya mbere mu bagabo izabona miliyoni 15 naho mu bakobwa iya mbere ihabwe miliyoni 10.
Ati “Kuri iyi nshuro ikipe y’abagabo izatwara Shampiyona izahabwa miliyoni 15 Frw, iya mbere mu bagore ihabwe miliyoni 10 Frw. Murabizi ko amakipe asohokera u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu asanzwe yimenya, rero tuzazigenera miliyoni 5 yiyongera ku yo twabahaye.

Kuba kubagabo bazabona miliyoni 15 naho abagore bakabona 10 si ukubasumbanya, ahubwo bijyana n’amarushanwa bakinnye, nk’ubu mu bagabo dufite amakipe 14 naho abagore akaba 6, murumva ko harimo itandukaniro”.
Ohereza igitekerezo
|
Ababaye abambere ngo abagabo bazahembwa 15 abagore bahembwe 10? Nonese bivuze ko abagabo bakina ari benshi kuruta abagore kuburyo ingufu zitangana