Guhera i Saa kumi z’umugoroba zo kuri uyu wa Kabiri, hifashishijwe ikoranabuhanga abayobozi ndetse n’abatoza b’amakipe y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, bakoze inama igamije kwemeza ingengabihe z’umwaka w’imikino wa 2022/23.

Iyi nama yemeje ko umwaka w’imikino uzatangira tariki 14/08/2022, ugatangizwa n’umukino wa SUPER CUP uzahuza ikipe ya APR FC yegukanye shampiyona na AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki 19/08/2022 isozwe tariki 04/06/2023.
Igikombe cy’Amahoro uyu mwaka kizatangira tariki 06/12/2022, umukino wa nyuma ukinwe tariki 21/05/2023 mbere y’uko shampiyona isozwa, aho ubusanzwe igikombe cy’Amahoro ari cyo cyakinwaga nyuma.
Iyi shampiyona nk’ibisanzwe izagenda ihagarara bitewe n’imikino y’ikipe y’igihugu "AMAVUBI", aho bazatangira gukina imikino yo gushaka itike ya CHAN 2023 mu kwezi kwa Nzeri 2022.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|