Menya amateka ya Kalimba Ignace wahimbye indirimbo 93 zo muri Kiliziya Gatolika

Umuhanzi Kalimba Ignace yahimbye indirimbo 93 ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika ndetse ubu zikaba zarasakaye hose mu Rwanda no hanze y’Igihugu.

Mu kiganiro uyu mugabo aherute kugirana na KT Radio cyizwi ku izina rya Nyiringanzo avuga ko indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu mwaka wa 1985.

Kalimba Ignace
Kalimba Ignace

Kalimba w’imyaka 63 avuka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Bungwe, Diyosezi ya Byumba, ni mwene Murara na nyina Catherine.

Uyu muhanzi afite umugore n’abana 7 abahungu 3 n’abakobwa 4. Muri aba bana be harimo uwabaye Padiri ubu ubarizwa mu gihugu cya Pologne.

Uyu mupadiri yaje gukura impano kuri se yo kuba umuhanzi kuko na we yahimbye indirimbo y’Imana “Yezu ngwino iwacu twibanire”.

Kalimba yize amashuri atatu yisumbuye nyuma ahabwa amahugurwa (formations) mu bijyanye no kuvura abifashijwemo n’Abihayimana, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nubwo ariko izi ndirimbo zikunzwe kandi zikaba zinaririmbwa cyane, ntabwo uyu muhanzi yakunze kugaragara mu itangazamakuru ngo rimufashe kumenyekana no kumenyekanisha ibihangano bye.

Zimwe mu ndirimbo yahimbye harimo iyitwa Iherere usenge Imana, Yezu Krisitu ni nde, Akira nyagasani amaturo yacu, Ndagushimira, Humura mbaga z’Imana, Nyagasani wowe mpawe none, Turapfa iki, n’izindi nyinshi.

Kalimba avuga ko impano yo kuririmba yayikuye kuri nyina, kuko ari we wamujyanaga gusenga bigatuma akunda no kuririmba.

Ati “Impamvu indirimbo zanjye usanga ziririmbwa mu Kiliziya ahantu hose ni uko usanga zoroshye kuzifata kandi ugasanga zirimo ubutumwa, bikorohera abaririmbyi n’abakiriristu kuzifata.”

Izi ndirimbo ze zose uko ari 93 ziri mu gitabo cyitwa “Nzaririmbira Nyagasani” iki gitabo kikaba kiboneka ku maparusi yose yo mu Rwanda.

Kalimba yavuze ko yanyuze mu nzira ndende kugira ngo abe umuhanzi w’izi ndirimbo kuko yagiye abifashwamo n’abandi. Indirimbo ni we wazishyiriraga ku manota kuko yabyigishijwe na Padiri Hitimana Joseph.

Uko yagendaga ahimba indirimbo, yashakaga umufasha kuzimenyekanisha. Yashimiye ababimufashijemo ari bo Niyibizi Bonaventure, umukirisitu wa
Paruwasi ya Bungwe ubu akaba atuye i Kigali n’uwitwa Noheli Nzabonitegeka na Cyriaque Twagirayezu.

Ati “Intego yanjye ni ukwamamaza inkuru nziza, Nzamamaza inkuru nziza nshinzwe ni wo murimo wanjye”.

Nta mwaka n’umwe watambukaga Kalimba adahimbye indirimbo y’Imana, ubu zikaba zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika. No mu bihe by’icyorezo cya covid-19 Kalimba yahimbye indirimbo yitwa Rengera Isi.

Uyu muhanzi Kalimba ashimira Musenyeri Nzakamwita Servilien uri mu kiruhuko cy’izabukuru kuko ari we wemeje ko izi ndirimbo ziri muri iki gitabo zidahabanye n’imyizerere Gatolika ko zigomba kuririmbwa muri Kiliziya Gatolika. Ashimira na Musenyeri Vincent Harolimana wa Diyosezi ya Ruhengeri wabwiye Musenyeri Nzakamwita ko igitabo kirimo izo ndirimbo ashobora kugisinya zikemererwa gukoreshwa. Musenyeri Harolimana ni we Perezida w’akanama k’Abepiskopi gashinzwe imihango mitagatifu n’indirimbo zo gusingiza Imana.

Anashimira Musenyeri Gabin Bizimungu kuko ari we wakosoye iki gitabo ngo arebe niba izi ndirimbo zemewe.

Kalimba ntabwo izi ndirimbo azikuramo umusaruro w’amafaranga kuko atari yo ntego ye. Icyo agamije ni ugutanga ubutumwa kandi bwiza.

Ati “Iyo ndi mu misa nkumva Padiri ateye indirimbo nahimbye yitwa Nteze amatwi dawe, mpita numva ko mfite uruhare runini rwo gukorera Imana no kubaka Kiliza ya Yezu.

Ibihangano bya Kalimba bikunze gutambuka cyane kuri Radio Mariya, Pacis TV no mu biganiro bimwe by’iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika, ndetse bikunze no guca ku muyoboro wa YouTube.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Karimba ndamukunda cyane Imana ikomeze itugwirize abahanzi nkawe.

NGIRIYIMANA Girbert Peti yanditse ku itariki ya: 30-08-2022  →  Musubize

Indirimbo y’umuhungu wa KALIMBA Ignace,padiri Walter UKURIKIYIMFURA, yamenyekanye cyane ni YEZU NGIFITIYE INYOTA, dukunda kwita (UKO IMPALA YAHAGIRA). Iraryoshye, wongere uti iraryoshye

Iris yanditse ku itariki ya: 18-07-2022  →  Musubize

Kalimba Imanizamuhembere umusanzu yatanze muri kiliziya, nkundindirimbo ze cyane cyane Humura mbaga y’Imana

F xavier yanditse ku itariki ya: 14-07-2022  →  Musubize

Kalimba Imanizamuhembere umusanzu yatanze muri kiliziya, nkundindirimbo ze cyane cyane Humura mbaga y’Imana

F xavier yanditse ku itariki ya: 14-07-2022  →  Musubize

Kalimba Ignace, komereza aho

Bigas yanditse ku itariki ya: 13-07-2022  →  Musubize

Kalimba Ignace, komereza aho

Bigas yanditse ku itariki ya: 13-07-2022  →  Musubize

Kalimba Imana yaraguhaye ngo ufashe abantu kuyisingiza ! Ngaho rero komereza aho ibihangano byawe bidufasha kwitagatifuza

Bigas yanditse ku itariki ya: 13-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka