Huye: Bifuza ko ku Ntebe y’abasizi hakubakwa Urugo rw’umusizi

Abaturiye ndetse n’abakomoka ku basizi bakomeye bazwi mu Rwanda, bifuza ko ahazwi nko ku Ntebe y’abasizi mu Karere ka Huye hakubakwa urugo rw’umusizi, kugira ngo bongere basubire mu nganzo.

Bifuza ko ku musozi wa Kiruri hakubakwa urugo rw'abasizi
Bifuza ko ku musozi wa Kiruri hakubakwa urugo rw’abasizi

Intebe y’abasizi iherereye ku musozi wa Kiruri mu Kagari ka Buhoro, Umurenge wa Karama mu Karere ka Huye, hakaba hafite amateka akomeye cyane, kuko hazwiho kuba harakomotse abasizi batandukanye, ibisigo byabo byagize uruhare runini mu muco ndetse n’amateka y’u Rwanda.

Bamwe mu basizi bazwi bahakomoka barimo Nzabonariba watuye igisigo Yuhi Mazimpaka, wamugabiye umusozi wa Kiruri, akaba ari na we abandi basizi bakomeye barimo Musare, Bagorozi, Sekarama ka Mpumba, Ngogane, Muganza na Segacece bakomokagaho.

Bamwe mu bafite ibisekuru muri abo basizi, basaba ko ku musozi wa Kiruri ahari Intebe y’abasizi, hakubakwa urugo rw’umusizi kugira ngo abasizi bongere basubire mu nganzo.

Jean Pierre Kanyandekwe ni umucukumbuzi w’ireme ry’amateka, akaba n’umunyamuryango mu Ntebe y’abasizi, avuga ko mu rwego rwo kubungabunga aho abasizi bakomeye mu mateka y’u Rwanda bakomoka, bifuza ko hazubakwa urugo rw’umusizi.

Ni ahantu hasurwa n'abatari bake
Ni ahantu hasurwa n’abatari bake

Ati “Twifuza ko hazubakwa urugo rw’umusizi kugira ngo abasizi bongere basubire mu nganzo, impamvu ubu tutakibona ibisigo nk’ibyo cyera twabonaga, ubundi icyuma gityazwa ku kindi, n’inganzo rero ityazwa ku yindi. kubera ko umwe yagiye hariya undi hariya niyo mpamvu tutakibona ibisigo nk’ibyo twabonaga cyera, ariko igihe tuzongera tukabona urugo rw’abasizi hano, bakongera bakagaruka, baravuga mu Kinyarwanda ngo akabitse umunyu ntigashira uburyohe”.

Innocent Rugemintwaza afite igisekuru ku musizi Bagorozi watuye ku musozi wa Kiruri, avuga ko bifuza ko kuri uwo musozi, hakubakwa urugo rw’abasizi mu rwego rwo gukomeza gusigasira ururimi n’amateka.

Ati “Ni imivumu gusa isigaye igaragaza ingo z’abasokuruza bacu, twifuza ko badusubirizaho urugo rw’abasizi tukajya tugira igihe tukaza, tukigisha abana bacu inganzo y’ubusizi, tukabaha amateka yacu kugira ngo urwo rurimi dukomeze turusigasire kuko ni amateka, kandi niko kwari ukubika amateka y’Igihugu cyacu”.

Uretse abatuye mu Murenge wa Karama, abo mu wa Huye by’umwihariko abaturiye Ibisi bya Huye kwa Nyagacecuru, bifuza ko amateka ari kuri uwo musozi yabungabungwa, kugira ngo bijye birushaho gufasha abahatuye ndetse n’abahasura kuyamenya.

Abahabohera bavuga ko haramutse hakozwe byarushaho kubateza imbere
Abahabohera bavuga ko haramutse hakozwe byarushaho kubateza imbere

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, avuga ko bamaze iminsi bakora ibarura ry’ahantu hari amateka mu bice bitandukanye by’Igihugu, kugira ngo hazakorwe.

Ati “Twahisemo kugenda tureba ahafite amateka ahuza impugu nyinshi cyangwa uturere twinshi, akaba ariho twafata nk’ahantu h’ifatizo twazabanziriza, turimo turahateganya ni ahantu 300 harenga mu gihugu”.

Akomeza agira ati “Twari twafatanyije n’Akarere ka Huye kugira ngo turebe ibikorwa twahakorera, ari mu bisi bya Huye, ari i Kiruri turimo kureba ibyahakorerwa kugira ngo bive mu kuvuga gusa amateka nta n’ikintu kihagaragaza bijye mu kwandika, harebwe n’igikorwa cyahakorerwa ariko byuzuzanya”.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ivuga ko bari mu rugendo rwo kwandikisha imirage yaba ku rwego rw’Igihugu, n’urwa UNESCO, ubundi ku bufatanye n’abakora ubukerarugendo hakazarebwa icyakorwa kugira ngo harusheho kubyazwa umusaruro.

Abaturiye ibisi bya Huye bifuza ko amateka yaho yabungabungwa
Abaturiye ibisi bya Huye bifuza ko amateka yaho yabungabungwa
Ni ahantu hakwiye gukomeza kwitabwaho
Ni ahantu hakwiye gukomeza kwitabwaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

. Bralirwa nawe Skol ubutumwa nimwe mubirwa

Rubundakumazi yanditse ku itariki ya: 24-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka