Muhanga: Abana bahaye ubufasha bagenzi babo bakennye
Abana biga ku ishuri ribanza rya Les Poussins mu Karere ka Muhanga baremeye bagenzi babo bo mu miryango 20 ikikije ishuri bakennye cyane, babaha imyenda yo kwambara, banishyurira ubwisunge mu kwivuza abagera ku 100.

Ni igikorwa gitegurwa n’ishuri ryabo hagamijwe kwimakaza indangagaciro yo gufashanya mu bakiri bato, ngo bazakurane umutima wo kwiyumvanamo no guharanira ko umunyantege nke iyo asindagijwe na we avamo umuntu ukomeye akaba yafasha abandi.
Ni igikorwa cyashimishije abana n’ababyeyi ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye bwakiriye inkunga yo kwishyurira Mituweli abantu 100, kuko uwo Murenge ukunze kugira ikibazo cy’abantu benshi baturuka hirya no hino, baza gushakira ubuzima mu mujyi ariko byakwanga bakabura n’uko bivuza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko nubwo abana biga kuri iryo shuri baremeye bagenzi babo, bitavuze ko abaremewe nta gaciro bafite, ahubwo na bo ubwo bushobozi bushobora kubafasha gufasha abandi.

Agira ati: “Icyiza kirimo ni uko aba bana bari gutozwa umuco wo gufasha abatishoboye kuko ntabwo abantu baba bareshya kandi n’iyo baba bareshya bose barakenerana. Ni byiza ko abana bakurana umuco mwiza wo gufasha n’indangagaciro n’ubupfura”.
Umuyobozi w’ishuri Les Poussins, Nzitonda Christophe, avuga ko muri gahunda y’ishuri n’ubundi habamo kwigisha abana ubumenyi, no kubigisha indangagaciro za Kinyarwanda zo gutabara uri mu bibazo bikaba bifasha umwana gukura yibona mu muryango mugari azi gusesengura ibibazo bihari no gufata ingamba zo kubikemura.
Agira ati “Gufasha ni ibintu dutoza abana kugira ngo barebe ibibazo biri mu muryango nyarwanda, uko byakemuka n’uko abana bakurana umuco wo gufashanya no kugoboka abari mu bibazo tubiha agaciro kanini mu masomo no hanze yayo”.

Bamwe mu bana batanze imyambaro na bo bavuga ko bashimishijwe no kubona hari icyo bashoboye mu gutabara abababaye, kandi ko iyo ufashije umuntu umwe uba ufashije benshi azitaho mu gihe kiri imbere.
Umwe muri bo agira ati: “Ni umuco mwiza wo gufasha abatishoboye, dushobora kubaha imyenda uyu munsi natwe ejo tukazabakenera ko badufasha”.
Undi mugenzi we ati: “Kuva na kera mu Rwanda uwabaga atunze inka yagabiraga mugenzi we udatunze, niba ugabiye umuntu uyu munsi ntuzi icyo na we ejo azaba, ushobora kuzisanga nawe ejo uzakenera ko agufasha”.
Basaba abana bo mu miryango yishoboye kwirinda gusesagura, ahubwo bakita ku bakeneye ubufasha kuko ari bwo bazaba bagize uruhare mu kubaka Igihugu.
Umwe mu babyeyi bahawe imyenda yo kwambika abana be bagera ku 10 avuga ko ku myaka ye 37 abyaye kenshi, kandi nta bushobozi afite bwo kwita kuri abo bana, dore ko harimo n’umwuzukuru we wa 11.

Avuga ko ashimira abana n’ubuyobozi bw’ishuri batekereje ku banyantege nkeya, kandi ko na we azagira uruhare mu gukora uko ashoboye akifasha ibisigaye.
Agira ati, “Nanjye ubwo mbonye ubufasha, nzagerageza ayo nagombaga kugura iyi myenda nyakoreshe ibindi byatuma niteza imbere, ubutaha mparire abandi”.
Imiryango yahawe ubufasha yashimiye abana biga kuri Les Poussins ku bwo gutekereza gufasha imiryango ituranye n’ishuri kuko ari umuco mwiza wo kugirira akamaro umuturanyi, na bo bakiyemeza kubitoza abana babo.


Ohereza igitekerezo
|