Dore uko ikibazo cya DRC cyabonerwa umuti

Abasesenguzi bagaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke kimaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giterwa ahanini n’ibibazo bibiri binini ari byo: Imiyoborere cyangwa se imikorere mibi( bad governance), ndetse no kubura ubushake bwa Politiki ( lack of political will).

Perezida wa DRC, Antoine Félix Tshisekedi
Perezida wa DRC, Antoine Félix Tshisekedi

Abasesenguzi bagaragaza ko ikibazo cy’Uburasirazuba bwa DRC cyarangira haramutse habonetse ubushake bwa Politiki n’imiyoborere myiza. Ikibazo cya DRC gishobora kurangizwa n’icyo gihugu ubwacyo mu gihe icyo gihugu cyarandura imitwe nka FDLR, ADF, Red Tabara na za Mai Mai.

Urugero rugaragaza ko ibyo byashoboka ni nk’aho Tshisekedi yigeze gusaba abayobozi ba M23 kumugira inama ku kibazo cy’uko imitwe irwanira mu Burasirazuba bwa DRC irenga 130 yatsindwa ikavaho.

Bamusabye kubafasha gushyiraho batayo eshatu, imwe ikava mu basirikare ba M23, indi ikava mu basirikare ba Bemba indi ikava mu basirikare ba FARDC, zigatorezwa hamwe, uwo mutwe ugahabwa ubuyobozi (commandment) bumwe, nyuma bakabaha amezi ane cyangwa atanu, bakaba babohoye Uburasirazuba bwa DRC bwose. Icyo gitekerezo Tshisekedi yaracyemeye ariko ntiyagishyira mu bikorwa.

Ikindi ni uko haramutse habonetse ubushake bwa Politiki (Political will), ikibazo cy’Uburasirazuba bwa DRC cyarangizwa na DRC ifatanyije n’ibihugu bifite imitwe y’iterabwoba muri ako gace, harimo u Rwanda, Uganda ndetse n’u Burundi.

Ibi bihugu igihe byaba bimaze gutsinda iyo mitwe y’iterabwoba, byafasha DRC gutsinda indi mitwe ya za Mai Mai iri mu Burasirazuba bwa DRC.

Abasesenguzi basanga DRC ikwiye kurandura imitwe y'abarwanyi bahungabanya umutekano aho gukorana na yo
Abasesenguzi basanga DRC ikwiye kurandura imitwe y’abarwanyi bahungabanya umutekano aho gukorana na yo

Haramutse habonetse ubushake bwa Politiki, DRC ikemera gushyira mu bikorwa amasezerano yasinye yose, DRC n’ingabo z’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba barangiza ikibazo cy’imitwe yose iri mu Burasirazuba bwa DRC. Haramutse hari ubwo bushake kandi, ingabo zose DRC yakura n’ahandi, zaza zikarangiza ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC, kuko kidakomeye cyane.

Abasesenguzi kandi bibaza niba DRC yagira amahoro mu gihe imitwe yose irwanya Leta itsinzwe, DRC igashyira mu bikorwa amasezerano yose yemeye harimo; kwambura intwaro imitwe yose, gushyira ababikwiye mu ngabo za Leta, kubasubiza mu buzima busanzwe no gucyura impunzi.

Ibyo byose bikozwe neza ngo ntibyaba bihagije kuko igihe cyose DRC igifite imiyoborere n’imikorere mibi ( bad governance), igihe cyose ba mpatsibihugu bakinyunyuza ubukungu bwa DRC uko bishakiye, igihe cyose ruswa n’icyenewabo n’izindi ngeso mbi zose zikirangwa mu buyobozi bwa DRC, ngo nta mahoro DRC izagira, kuko haramutse hadutse imyivumbagatanyo n’imidugararo aho ari hose muri DRC, ikibazo cyakongera kikavuka cyane cyane mu Burasirazuba bwa DRC.

Kubera ko Uburasirazuba bwa DRC ari agace kabayeho mu gihe kirekire nta butegetsi buhamye, igihe cyose imitwe irwanya Leta yakongera ikirema, ikibazo cyakongera kikavuka.

Abasesenguzi basanga DRC yose ikwiye kubohorwa, kandi ikabohorwa n’Abanyekongo ubwabo. Basanga kandi niba koko M23 ari abarwanyi baharanira impinduramatwara muri icyo gihugu (Congolese Revolutionary Army), bakwiye gushaka urundi rubyiruko rw’Abanyekongo hirya no hino bakarusobanurira impamvu y’intambara barwana, bakarwumvisha ko ikigamijwe ari ukubohora Igihugu cyabo.

Urwo rubyiruko ngo rukwiye gukora nk’umutwe wa Politiki uharanira impinduramatwara (Revolutionary Movement), iyo ‘movement’ ikishyiriraho ubuyobozi (leadership) buzima buzayobora iyo ‘movement’ mu kubohora Igihugu cyose cya DRC. Icyo ngo cyaba ari cyo cyaba igisubizo gihamye cyo kubohora DRC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka