Abashoramari bo mu Rwanda na UAE biyemeje gushimangira ubufatanye mu bucuruzi

Itsinda ry’abacuruzi n’abashoramari baturutse mu Rwanda bitabiriye inama y’ubucuruzi ibahuza na bagenzi babo bo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu rwego rwo kugaragaza amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 21 ikazasoza ku ya 25 Gashyantare 2023, aho abacuruzi n’abashoramari baturutse mu Rwanda bagize umwanya wo kumurikira ku mihanda amahirwe n’ibyiza u Rwanda rufite utasanga ahandi.

Ubu buryo bw’imurikabikorwa ryo ku mihanda (Roadshows) bugamije gushyiraho urubuga mu guhuza ibikorwa no gushyiraho ubufatanye hagati y’abashoramari n’abacuruzi bo mu Rwanda n’abo muri UAE, mu nzego zitandukanye mu buhinzi, serivisi z’imari, inganda, ikoranabuhanga, urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu, ubuvuzi n’uburezi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, yavuze ko u Rwanda na UAE byishimira umubano mwiza bifitanye kandi ko n’ibikorwa by’ishoramari bigenda byiyongera.

Ati: “U Rwanda na UAE byishimira umubano mwiza kandi ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi bigenda byiyongera mu myaka ine ishize. Turateganya ko ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na UAE rizagaragaza imikoranire y’inzego z’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no kurushaho kunoza ubufatanye.”

Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri, iki ni cyo gihe gikwiye cyo kongera ingufu mu kungurana ubumenyi hagamijwe kuzamura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19.”

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Clare Akamanzi, yavuze ko hashingiwe ku bufatanye bukomeje hagati y’abashoramari bo mu bihugu byombi, ari ingenzi gukomeza guhurira mu nama bagasangira amahirwe mashya ahari, n’agenda avuka yose, azagira uruhare mu kongera ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Lucky Philip ukuriye ishami ry’ishoramari muri RDB, yavuze ko ibi bikorwa byo kumurikira abaturage ba UAE bigamije gushimangira umubano mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ati: “Turimo gutegura ibi bikorwa hagamijwe gushimangira umubano mu by’ubucuruzi na UAE. Turateganya ko abikorera bo mu Rwanda bashobora kugira ibyo bashoramo imari mu nzego zateye imbere muri UAE bikabafasha kuhungukira ubumenyi bukenewe kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda butere imbere.”

Umuyobozi w’agateganyo w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), Jeanne Françoise Mubiligi yavuze ko abikorera bo mu Rwanda iri huriro ari amahirwe akomeye mu bufatanye na bagenzi babo bo muri UAE.

Ati: “Iri murika ni amahirwe akomeye ku bashoramari bacu kugira ngo bafatanye na bagenzi babo bo muri UAE mu rwego rwo kugaragaza amahirwe ari mu bucuruzi ndetse n’ishoramari. N’ubwo Abanyarwanda basanzwe bakorana ubucuruzi na UAE, uyu ni umwanya ukomeye mu gukomeza ubufatanye.”

Kuri uyu wa Kane, hashyizwe umukono ku masezerano hagati y’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda n’urwo muri UAE azafasha impande zombi guhanahana amakuru mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, guteza imbere amahirwe ahari y’ishoramari no gushyigikira imishinga ihuriweho mu nzego zitandukanye.

UAE ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu bucuruzi mu Rwanda. Mu myaka 10 ishize, ubucuruzi bwariyongereye cyane bwikuba inshuro icumi bugera kuri miliyari 1.09$ mu 2022. Ku bijyanye n’ishoramari, hari amasosiyete 11 y’Abarabu yanditswe mu Rwanda afite ishoramari ribarirwa agaciro ka miliyoni zisaga 134$.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka