Kuzamura imisoro n’ibiciro by’itabi byatumye abarinywa bagabanuka

Kunywa itabi mu Banyarwanda byaragabanutse, bitewe ahanini no kuzamura imisoro ku itabi ndetse n’ibiciro byaryo nk’uko Dr Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima aherutse kubisobanurira Abadepite.

Dr Yvan Butera yabisobanuye ku itariki 20 Gashyantare mu 2023, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko basuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemeza ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano yerekeye guca burundu ubucuruzi bw’ibikomoka ku itabi butemewe, yemerejwe i Seoul ku wa 12 Ugushyingo 2012.

Dr Yvan Butera avuga ko abanywa itabi mu Rwanda bagabanutse kubera kuzamura imisoro n’ibiciro byaryo. Yasubizaga ikibazo cya Depite Francis Karemera, wari ubajije icyakorwa mu Rwanda mu rwego rwo guca itabi burundu, yaba ku barihinga, inganda ziritunganya, n’abaricuruza.

Depite Karemera yagize ati “Kunywa itabi si ikibazo, ahubwo ikibazo ni abarikora, harimo inganda ziritunganya. Mu gihe ryaba ridakorwa ryaraciwe, abantu ntibabona aho barikura ngo barinywe”.

Dr Yvan Butera (hagati)
Dr Yvan Butera (hagati)

Dr Butera yavuze ko ubwo itegeko rigenga ibyerekeye itabi ryemezwaga mu 2013, Abanyarwanda banywaga itabi bari 12.9 % mu 2012, ariko ubu uwo mubare ukaba umaze kugabanuka ugeze kuri 7.1 %.

Yagize ati “Ibi bigaragaza ko abanywa itabi mu Rwanda bagabanutseho 5% nyuma yo kwemeza itegeko. Ibyo biduha icyizere ko turi mu nzira nziza, kuko kunywa itabi byagabanutse bigaragara”.

Ati “Iyo umubare w’abanywa itabi ugabanutse, hari inganda zihita zigabanya ingano y’itabi zitunganya kuko umubare w’abakiriya wagabanutse”.

Depite Veneranda Nyirahirwa yabajije niba hari icyo itabi rimaze mu buzima bw’abarinywa.

Yagize ati “Dukunze kugorwa no gusinya amasezerano yerekeye itabi. Ni iki kiri mu itabi cyafasha umubiri w’umuntu? Niba ntacyo rimaze numva ryacibwa burundu”.

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bagezwaho ingamba ziriho zerekeranye no guca itabi
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bagezwaho ingamba ziriho zerekeranye no guca itabi

Dr Butera yasobanuye ko nta bushakashatsi burerekana ko hari icyo itabi rimaze, ahubwo ryongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima, izo mu nzira z’ubuhumekero, kanseri, diyabete n’izindi. Aho ni ho Minisiteri y’Ubuzima yahera ikora ubukangurambaga bwo kwamagana ibyo kunywa itabi.

Ni itegeko inzego z’ubuzima z’u Rwanda zivuga ko riramutse ritowe ryafasha mu gukumira ubucuruzi bw’itabi bwa magendu butuma abantu bashobora kuribona kuri makeya bityo bigatambamira ingamba Leta yashyizeho zo kuzamura imisoro hagamijwe guca ikoreshwa ryaryo.

Ku Isi yose itabi ryica kimwe cya kabiri cy’abarikoresha. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rigaragaza ko rihitana abarenga miliyoni umunani buri mwaka. Abagera kuri miliyoni zirindwi bicwa n’ingaruka zo kurinywa, miliyoni imwe n’ibice bibiri bicwa n’ingaruka baterwa n’abandi barinywa cyane cyane abarinywera mu ruhame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka