Gukingirwa Covid-19 bigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe n’abo mu Ishuri ry’ubuvuzi rya ‘Icahn School of Medicine at Mount Sinai’ ryo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bwatangajwe muri ‘Journal of the American College of Cardiology’ ku itariki 20 Gashyantare 2023, bwagaragaje ko gukingirwa Covid-19, bigabanya ibyago by’ibibazo by’umutima, harimo kuba amaraso yakwipfundika mu mitsi ijyana amaraso ku mutima bigatuma atawugeraho ukaba wahagarara gukora (heart attacks), kuba umuntu yaturika imwe mu mitsi yo mu mutwe (strokes), n’ibindi bibazo by’umutima bikunze kwibasira abanduye virusi ya SARS-CoV-2, itera Covid-19.

Abantu barakangurirwa kwikingiza inkingo zose za Covd-19
Abantu barakangurirwa kwikingiza inkingo zose za Covd-19

Dr Nkeshimana Menelas, Umuganga uri mu itsinda rishinzwe kurwanya no kuvura indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko nk’abantu bakurikirana ibijyanye n’indwara z’ibyorezo, ikibazo cyo kuba Covid-19 igira aho ihurira n’indwara z’umutima bakizi, kandi ko cyakunze kugaragara cyane mu gihe icyo cyorezo cyari cyugarije Isi n’u Rwanda.

By’umwihariko kuko mu bimenyetso abarembye babaga bafite harimo guhumeka nabi, kuba amaraso atagera ku mutima ukaba wapfa ukananirwa gukomeza gukora, n’umuntu akaba yapfa cyangwa akavurwa agakira, hari kandi ngo n’abagize strokes bitewe n’iyo mikorere mibi y’umutima, bibaviramo gupfa cyangwa kumugara burundu.

Yagize ati “Abantu barwaye Covid-19, abenshi bazaga bavuga umusonga na grippe, ariko twe tuzi ko virusi ya SARS-CoV-2 ijya mu ngingo nyinshi yaba impyiko, umwijima umutima n’ahandi, aho iyo igeze mu mutima itezamo ibyo bibazo byo kwipfundika kw’amaraso mu mitsi, umutima nk’inyama ukabura amaraso, ugatangira gutera nabi, nyuma ugapfa, ukaba wanahagarara umuntu agapfa, kandi hari abantu bagiye bapfa muri ubwo buryo nyuma y’uko banduye Covid-19”.

Dr Nkeshimana yavuze ko nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kibaye nk’igicogoye, ubu ubushakashatsi burimo gukorwa burimo kwibanda ku ngaruka zayo, kuko ubu ari cyo kibazo gihangayikishije, aho abakirwaye bagakira mu myaka ibiri ishize, ubu hari abagaruka kwa muganga bavuga ibibazo basigaye bagira batagiraga mbere yo kuyirwara. Harimo kwahagira cyane, abandi bakavuga kwibagirwa cyane, agahinda gakabije, abandi bakavuga ko batakaje ubushake bwo gukora imibanano mpuzabitsina n’ibindi.

Ubushakashatsi burimo gukorwa mu Rwanda nyuma y’uko rumaze gukingira abantu benshi, ngo ni ubugamije kureba ingaruka zituruka kuri Covid-19 zishira nyuma y’igihe kingana gite, niba zikiboneka n’ubu nyuma y’imyaka hafi itatu.

Yagize ati “Ubu ntituramenya ngo ingaruka za Covid-19 ku muntu wayirwaye zihagarara nyuma y’igihe kingana gite, kuko n’ubu turacyabona abaza batubwira ibyahindutse mu buzima bwabo. Ubushakashatsi burabaherekeza ‘follow-up’, basabwa kujya ku mavuriro bakavuga uko bamerewe”.

Ati “Ubu amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), avuga ko umuntu akurikiranirwa aho atuye, mu bitaro by’Akarere atuyemo, niba atuye mu Bugesera ubwo ajya ku Bitaro by’Akarere i Nyamata, akababwira ati, narwaye Covid-19 ndacyahagira cyane, narwaye Covid -19 ndacyababara aha n’aha, narwaye Covid-19 ndibagirwa cyane, bakajya baza kensi kwa muganga kugira ngo hazamenyekane igihe ingaruka zimara”.

Dr Nkeshimana yavuze ko ubushakashatsi bwasohotse muri Amerika bugaragaza ko inkingo za Covid-19 zigabanya ibyago byo kugira za heart attacks na strokes. Bityo ko abantu bakomeza guharanira kwikingiza byuzuye, kuko biri mu byafasha abantu gukumira ingaruka z’icyo cyorezo ku buzima bwabo.

Dr Nkeshimana ati “Ku bantu bikingije Covid-19 byuzuye nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibitegenya, iyo ugiye kureba imibereho yo mu gihe kizaza y’uwikingije byuzuye, afite ibyago bikeya byo kugira ibyo bibazo by’umutima ugereranyije n’utarikingije byuzuye cyangwa se utarakingiwe.

Dr Nkeshimana Menelas
Dr Nkeshimana Menelas

Gukingira birakomeje, ni uko ubu byahindutse igikorwa umuntu akora mu rwego rwo kwiyitaho bitakiri nka cya gihe byasaba ko babanza kubwira umuntu bukarinda bucya, bakajya kuri Sitade kwigisha abantu kugira ngo babone kwikingiza. Ubu dufata ko nyuma y’imyaka 3, umuntu afite ubumenyi buhagije ku ndwara, azi uko agomba kwifata n’ibyemezo yifatira nk’umuntu mukuru.

“Nk’uko utabona umuntu uhagaze ku muhanda ahamagara abantu ngo muze tubakingire imbasa, kubera ko abantu bamaze kumenya akamaro k’urwo rukingo, bakamenya ko ari ngombwa kuyikiza abana, n’inkingo za Covid-19 zagenda zinjira muri urwo rwego.

Ubukangurambaga bwo kwikingiza Covid-19 bwakozwe burahagije, ubu abantu bazashyira mu bikorwa ibyo bumvise. Inkingo ni ubuntu, n’ubu uwashaka kwikingiza Covid-19 ajya ku ivuriro bakamukingira, iyo ari uwafashe izituzuye, baba babibona muri ‘system’ bakumukingira urwo abura, niba ari utangira na we baramukingira, ariko ari we ubyishakiye, agafata iya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka