Mu Rwanda hagiye gutangwa murandasi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya ‘Satellite’

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’ikoranabuhanga, mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kujya hatangwa murandasi (Internet) hifashishijwe ikoranabuhanga rya satellite (icyogajuru), rizafasha kuyigeza mu bice bitandukanye by’icyaro n’ibindi byari bisanzwe bigoye kuyigezamo.

Minisitiri Ingabire avuga ko ikoranabuhanga rya satellite mu gutanga murandasi hari ibyo rigiye gukemura
Minisitiri Ingabire avuga ko ikoranabuhanga rya satellite mu gutanga murandasi hari ibyo rigiye gukemura

Umuhango wo gutangiza iki gikorwa ukaba wabereye i Kigali muri Convention Center, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, uyobowe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire.

Murandasi y’Ikoranabuhanga rya satellite izakoreshwa mu Rwanda ni iy’ikigo cya Starlink, kimenyerewe cyane ku ruhando mpuzamahanga mu gutanga serivisi za murandasi hifashishijwe ikoranabuhanga rya satellite, kikaba ari icy’umunyemari Elon Musk.

Ni uburyo buje bwunganira ubundi bwari busanzwe bukoreshwa burimo gufatira kuri fiber, gufatira ku minara y’ibigo by’itumanaho, ariko ubw’ikoranabuhanga rya satellite ngo nibwo buhendutse kandi butagora ugereranyije n’ubundi.

Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga utuye mu Rwanda, ukeneye gukoresha murandasi ya satellite, azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 48 y’ifatabuguzi, yiyongera ku bihumbi 572 y’ibikoresho birimo igisahane (satellite dish) hamwe n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bijyana nacyo.

Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu kigo c’igihugu gishinzwe ibijyanye n’isanzure (RSA), George Kwizera, avuga ko mu Rwanda hatari hameneyerewe murandasi y’ikoranabuhanga rya satellite.

Ati “Abanyarwanda ntabwo bari bamenyereye murandasi y’ibijyanye na satellite, ariko iyi ni imwe mu ntabwe zikomeye zo gutangira kuzana murandasi ya satellite mu gihugu, ndetse ni intangiriro kuko n’abandi bashoramari barimo baragenda batwegera batubaza uburyo batangira gutanga izo serivisi mu gihugu. Tuzakomeza nk’uko biri munshingano zacu kuborohereza kugira ngo babashe kuza batange izo serivisi ku Banyarwanda”.

Umuyobozi Mukuru wa RSA, Col. Francis Ngabo, avuga ko kuba u Rwanda ari Igihugu kigizwe n’imisozi bigoye cyane kugira ngo murandasi ya fiber izagere hose.

Ati “Ariko uzanye serivisi ya satellite kugira ngo uzane murandasi ni isaha imwe, kuko ufata antene yabo ukayishyira hejuru y’inzu mu isaha imwe uba ubonye murandasi, bikaba bigabanyije amafaranga wagombaga gutanga ngo ushyireho fiber ariko n’umwanya”.

Umuyobozi Mukuru wa RSA Col Francis Ngabo avuga ko uburyo bw'ikoranabuhanga rya satellite buzafasha benshi batagerwagaho nayo kuyibona
Umuyobozi Mukuru wa RSA Col Francis Ngabo avuga ko uburyo bw’ikoranabuhanga rya satellite buzafasha benshi batagerwagaho nayo kuyibona

Minisitiri Ingabire avuga ko ubu ari uburyo bwiyongera ku bundi bwari busanzwe bukoreshwa, buje kugira ngo bukemure bimwe mu bibazo byagaragaraga.

Ati “Starlink ni bumwe mu buryo bwiyongereye k’ubwo twari dusanzwe dufite buje kugira ngo budufashe gukemura ibibazo bibiri, ahatari serivisi hashobora kuba hakoreshwa ikoranabuhanga ry’ibyogajuru kugira ngo babone murandasi yihuse, ariko noneho dukoresha iryo koranabuhanga kugira ngo igiciro gishobore kuba cyahendukira umuturage no kuba yayibona”.

Ku ikubitiro iyi murandasi izatangirana n’ibigo by’amashuri n’ibindi bigo, ariko kandi ngo n’umuntu wese wifuza kuyikoresha nta kindi bimusaba uretse kwishyura ubundi akayihabwa.

Ikigo cya Starlink cyifashisha ibyogajuru bisaga 3500 biri mu isanzure, mu gutanga murandasi yifashisha ikoranabuhanga rya satellite, gusa bukaba ari ubushobozi bukomeza kwiyongera kuko SpaceX ifite uburenganzira bwo kohereza mu isanzure ibyogajuru 1200, bakaba baramaze gusaba ko byakongerwa ikemererwa ibigera ku bihumbi 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka