RAB yageneye ubutumwa aborozi b’ingurube zibasiwe n’indwara

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatanze ubutumwa burimo kubuza ingendo z’ingurube n’ibizikomokaho biva mu mirenge imwe y’Akarere ka Musanze, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’indwara ya Ruje y’ingurube yahagaragaye.

Itangazo rya RAB ryo ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023 rivuga ko ingendo z’ingurube, kubaga no gucuruza inyama zazo bibujijwe mu mirenge ya Muko, Kimonyi, Muhoza, Rwaza na Busogo mu Karere ka Musanze, kuko barwaje Ruje y’ingurube(Rouget du Porc).

RAB yibukije kandi aborozi b’ingurube bose mu Gihugu kugenzura ibimenyetso by’iyo ndwara, kugira ngo iyafatwa bahite babimenyesha inzego zibishinzwe hakiri kare.

Ibi bimenyetso birimo kuba ingurube yarwaye Ruje ihinda umuriro mwinshi ushobora kurenga dogere Celcius 42⁰C, gucika intege, kugira ibibara bitukura ku ruhu, guhumeka nabi, n’amatwi akirabura.

Ingurube yafashwe n’iyo ndwara kandi inanirwa kurya no kunywa, ikabyimba mu ngingo, ikananirwa kugenda (igacumbagira), akenshi ibyo byose bikayiviramo gupfa.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Fabrice Ndayisenga, yagize ati "Ikibazo twagize ni uko umworozi wagiye apfusha ingurube yabyihereranye, yabonye iya mbere ipfuye, iya kabiri irapfuye atangira kubaga, iyo amaraso atembera aho ni ko ukwirakwiza agakoko k’iyo ndwara(bacteria) mu kiraro cyawe."

RAB isaba abantu gushyira mu kato ingurube zafashwe n’izikekwaho ubwandu bwa Rouget du Porc, kwisukura no gusukura neza ingurube n’ibiraro byazo haterwamo imiti yabugenewe yica udukoko hakurikijwe inama bagiriwe n’abaganga b’amatungo.

Umuntu wese ubonye ingurube irwaye asabwa kubimenyesha byihuse umuganga w’amatungo cyangwa umukozi ushinzwe ubworozi umwegereye, kugira ngo iyo ngurube yitabweho kandi hanafatwe ibizamini bya Laboratwari.

RAB ikomeza isaba aborozi b’ingurube kwirinda kuzizerereza ku gasozi, kwirinda kurya inyama z’itungo ryipfushije, gukingiza ingurube indwara zirimo iya Ruje y’ingurube, ndetse no gushyira amatungo mu bwishingizi.

RAB isaba inzego z’ibanze n’abaganga b’amatungo hose mu Gihugu gukangurira aborozi gushyira mu bikorwa izi ngamba, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’indwara ya Ruje y’ingurube.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’ingurube mu Rwanda (RPFA), Jean Claude Shirimpumu, avuga ko yandikiye abanyamuryango bose abasaba kwirinda urujya n’uruza rw’ingurube hamwe no kugira isuku.

Ibarura ritangwa na RAB ifatanyije na RPFA rigaragaza ko ingurube mu Rwanda zibarirwa hagati ya 1,500,000 na 1,700,000.

Inkuru bijyanye:

Musanze: Indwara idasanzwe yateye mu ngurube yatumye zishyirwa mu kato

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka