Menya impamvu zitera gutukura amaso

Ni kenshi usanga igice cy’amaso ubusanzwe kizwiho kuba umweru cyarahinduye ibara, kikiganzamo umutuku aho kuba umweru. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza impamvu zitandukanye zishobora kubitera, ari na zo tugarukaho muri iyi nkuru.

1. Amaso yumye

Kugira amaso yumye biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, ariko nyamukuru ikaba ari ukutagira amarira ahagije mu maso, biva ku kuba imvubura ziyakora zifite ikibazo.

Iki kibazo kiravurwa kuko imiti ikivura iboneka ariko yanditswe na muganga w’amaso nyuma yo kugusuzuma.

2. Urumuri rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Gukoresha cyane ibikoresho bifite urumuri nka televiziyo, mudasobwa, telefoni nabyo bizwiho gutera amaso kunanirwa agatukura.

Niba akazi ukora kagusaba gukoresha ibi bikoresho usabwa kujya unyuzamo buri minota 30 ukaba ubigiye kure byibuze iminota yindi hagati ya 2 na 5. Niba ari telefoni yo byibuze buri minota 15 usabwa kuba uretse kuyirebamo ahubwo ugakora umwitozo wo guhumbaguza kugirango amaso yongere abobere.

3. Gukomereka

Iyo hari ikintu gikoze mu jisho cyangwa kiguyemo nacyo kiritera gutukura, bitewe nuko imitsi y’amaraso yakomeretse. Ibi nabyo bivurwa na muganga

4. Kunywa itabi: Umuti wabyo ntawundi ni ukurireka kuko n’ubundi nta cyiza cyaryo kuko ritera izindi ndwara nyinshi zirimo cencer, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, umutima n’izindi.

5. Urumogi: Mu rumogi habamo ikinyabutabire cyitwa THC (Tetrahydrocannabinol) kizwiho gutera imitsi kurega bikaba bituma amaraso areka mu maso. Naho ntawundi muti uretse kureka urumogi.

6. Kudasinzira: Amaso atukura, abyimbye ni ikimenyetso cyo kudasinzira neza, kubera akazi, kubura ibitotsi, indwara n’ibindi.

Inama nziza ni ugufata umwanya ukaruhuka ukaryama ugasinzira neza kuko birikiza iyo wabashije gusinzira neza.

7. Impinduka z’ikirere: Gishobora kuba gihumanye, izuba ryinshi, imbeho ikabije, umuyaga n’ivumbi ni bimwe mu mpinduka zo mu kirere zishobora kugira ingaruka ku maso.

Kubyirinda ni ugukoresha amadarubindi akingira amaso naho kubivura hakoreshwa imiti irwanya ubwivumbure wandikirwa na muganga.

8. Inkorora n’ibicurane

Kuko akenshi inkorora n’ibicurane bigendana no kwitsamura, kwipfuna no gukorora bituma imitsi ijyana amaraso mu maso irega nuko bikaba byayatera gutukura. Iyo uvuye iyo gripe uko ikira niko na ya maso agenda asubirana umwimerere wayo.

9. Zimwe mu ndwara z’amaso

Kubivura ni ukuvura iyo ndwara yateye ikimenyetso cyo gutukura kw’amaso kuko iyo ikize no gutukura birakira.

Niba atukura by’igihe kinini kandi ukaba mu mpamvu tumaze kuvuga nta n’imwe ubona yaba ibigutera ni byiza kugana kwa muganga bakakurebera ikibazo gihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka