Abarwaye Diyabete bazajya bagezwaho imiti mu ngo zabo

Ku bufatanye bwa Zipline n’umuryango Ishuti mu Buzima, ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, hatangijwe ubushakashatsi mu mushinga ugamije gutanga serivisi zo gushyikiriza abarwayi ba diyabete imiti mu rugo hifashishijwe indege zitagira abapilote (Drones) ndetse abarwayi bagasuzumwa na muganga hifashishijwe telefoni.

Indege za Zipline ni zo zizajya zigeza imiti ku barwayi mu ngo zabo nta kiguzi
Indege za Zipline ni zo zizajya zigeza imiti ku barwayi mu ngo zabo nta kiguzi

Nyuma yo kumenya uko umurwayi ameze, muganga azajya amwandikira imiti, nyuma na we akorane n’ikigo cya Zipline gifite indege zitagira abapilote, wa murwayi ahabwe imiti mu rugo iwe.

Uyu mushinga w’ubushakashatsi uje gukemura bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abarwayi bajya gufata imiti kwa muganga, harimo ingendo ndende, ikiguzi kitaboroheye cy’ingendo bakora bagiye kwisuzumisha ngo bahabwe imiti, umwanya wo kujya kuzana imiti nyamara bakwiye kuba bakorera ingo zabo.

Mukapapa Phoibe wo mu Murenge wa Kabare umaze imyaka icyenda afata imiti ya Diyabete ni we watangiye kugeragerezwaho uyu mushinga.

Ku wa 22 Gashyantare 2023, yari inshuro ya kabiri indege ya Zipline yari imuzaniye imiti atavuye iwe mu rugo.

Yabwiye ikinyamakuru Muhaziyacu ko byamworohereje urugendo ndetse n’umwanya yamaraga kwa muganga ndetse n’amafaranga y’ingendo yakoreshaga.

Yagize ati “Mbere byari bigoye, nagiraga umunsi wo kujya gufata taransiferi ku kigo nderabuzima, bwacya nkajya ku bitaro bikuru gufata imiti, ariko ubu bisigaye byoroshye igihe cyo kubonana na muganga iyo kigeze abaganga barampamagara bakambwira ko bagiye kunzanira imiti, kuri Zipline tukavugana, bakambwira ko bagiye kohereza imiti nyuma y’iminota nk’icumi imiti iba ingezeho.”

Abarwayi batangiranye n’uyu mushinga ni abafite diyabete y’ubwoko bwa mbere, bafite isukari iri ku gipiko cyiza kiri munsi ya karindwi.

Ikindi ni uko bose bazi kwipima bagakoresha telefone mu kugaragariza muganga ibipimo babonye nyuma na we akabandikira imiti ashingiye kuri ibyo bipimo.

Umuyobozi wa Zipline mu Rwanda, Shami Benimana, avuga ko ubu bushakashatsi buje bukurikira ubw’abarwayi ba kanseri bagezwagaho imiti ku bigo nderabuzima byabo mu gihe cya COVID-19.

Nyuma yo kubona ko bishoboka ngo ni nako gutekereza ku barwayi ba Diyabete ariko bo imiti ikazajya ibagezwaho mu ngo zabo.

Uyu mushinga w’ubushakashatsi uzakorwa mu gihe cy’amezi atandatu, abarwayi bakazajya bafashwa kwegerezwa serivisi, nyuma yaho ngo nibwo hazarebwa icyavuye muri ubu bushakashatsi kizashingirwaho harebwa uko iyi serivisi yakwagurwa ikagera hose.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Harerimana Jean Damascène, avuga ko ubu bushakashatsi buzabafasha kwegereza abarwayi serivisi.

Ati “Niba umuntu yafataga urugendo rw’amasaha atatu cyangwa ane, agatega moto yishyura arenga 6,000, iyo ya miti imusanze mu rugo biramworohera, akizigamira ya mafaranga yari gukoresha mu ngendo, kandi n’umubyizi yari gutakaza cyangwa ibindi bibazo yari gukemura mu rugo abibonera umwanya”.

Uyu mushinga w’ubushakashatsi watangiriye ku barwayi 27 barimo 15 bo mu Karere ka Kayonza na 12 bo mu Karere ka Kirehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka