Iyaba twahoranaga ibizana abantu benshi nk’amasiganwa y’amagare - Abikorera b’i Huye

Abatanga serivisi z’amaresitora, utubari, utubyiniro n’amahoteli b’i Huye, bavuga ko iyaba bahoranga ibikorwa bihazana abantu benshi nk’amasiganwa y’amagare, byabafasha muri bizinesi zabo.

Aba bose baraye mu mujyi wa Huye, abacuruzi babona icyashara
Aba bose baraye mu mujyi wa Huye, abacuruzi babona icyashara

Umucungamutungo wa Hotel Boni Concilii, avuga ko ubusanzwe bashobora kwakira abantu 150, kandi ko bakiriye abari bitabiriye amarushanwa y’amagare 103. Ibi ngo byabongereye ibyo binjiza muri bizinesi yabo, ariko igikomeye kurusha ngo ni ukuba baba bizeye ko abo bakiriye bazongera bakababera abakiriya mu bihe bizaza.

Ati “Nk’ubu uwabaye uwa mbere mu kiciro Kigali-Gisagara yaraye iwacu. Ni ikintu gikomeye cyane kuri twebwe. Urabona ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga yerekana aho ari kurara, kandi ni umuntu ufite abantu benshi bamukurikira. Bishobora kudufasha muri bizinesi zizaza kurenza ubungubu. Buriya nta muntu wibagirwa aho yaciye.”

Umukozi muri Bar Umutekano na yo iherereye mu mujyi i Huye na we ati “Basoreje i Gisagara ariko abenshi baragaruka barara hano i Huye. Abakiriya bariyongera, rwose byari byiza. Bitandukanye n’uyu munsi, kuko twasubiye ku kacu!”

Yunzemo ati “Rwose muri ibi bihe i Butare harakonje, iminsi yose irasa! Haba ku wa mbere kugeza ku wa gatanu yemwe no muri weekend. Icyakora ahaba utubyiniro muri weekend hajya hakanyakanya ariko na ho usanga hari umuziki, abakiriya bakabyina, ariko abanywa baba ari bakeya.”

Uyu mukozi anavuga ko aba i Huye kuva muri 2007 kandi ko kuva icyo gihe akora muri za bari. Agera i Huye ngo imikorere yari imeze neza, ariko aho hashyiriweho Kaminuza y’u Rwanda, icyari kaminuza nkuru y’u Rwanda kikaba ishami, ibintu byatangiye gucumbagira, hafunzwe icyarabu n’ikizungu kugira ngo abantu bubake ibintu bitangira kugenza akaguru kamwe, hanyuma noneho Covid-19 yo irahuhura.

Akomeza agira ati “I Huye higeze no kuza ibintu bya Car Free Zone byo gucuririza mu muhanda, babikora nk’ukwezi n’igice cyangwa abiri. Icyo gihe wabonaga hatangiye kongera gushyuha, ariko baza kubihagarika, ibintu bisubira ibubisi.”

Icyakora abatwara abagenzi mu mujyi wa Huye nk’abanyonzi n’abamotari, bo bavuga ko nta gishya amasiganwa y’amagare abazanira, kuko akazi kabo kaba gahagaze ku bw’umutekano wo mu muhanda.

Umumotari umwe ati “Kuza mu mujyi kw’abantu benshi bitugirira akamaro nk’iyo habaye imipira, waba uw’amaguru cyangwa intoki. Biba akarusho iyo Mukura itsinze ikipe ikomeye nka APR cyangwa Rayon Sport, cyangwa se nanone iyo Rayon Sport yaje gukinira na APR ino i Huye, Rayon igatsinda. Ariko imikino yo mu muhanda yo ihagarika ubuzima bwacu.”

Icyakora, uwitwa Michel Karekezi we ntavuga rumwe n’abanyonzi kimwe n’abamotari, kuko ngo amafaranga abantu benshi baje i Huye bahasiga, abageraho mu bumwe cyangwa ubundi.

Ati “Iyo ubona ahantu nka hano i Butare usanga ubusanzwe ubuzima buba bugenda gakeya, amagare yaza ukabona abantu bose bashyushye, ukabona ahantu hose haruzuye yaba amaresitora, utubari, amahoteri na moteri, ni amafaranga aba yinjira.”

Akomeza agira ati “Ya mafaranga ni yo bahindukira bakajya guhahisha, wa muhinzi wazanye imboga n’inyanya agacuruza, hanyuma wa munyonzi na wa mumotari na bo bakabigeza aho bigomba kujya.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka