RAB yibukije abahinzi ibyo bakwitaho mu gihe bakoresha ubwanikiro bw’imyaka

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubuworozi mu Rwanda (RAB), kiributsa abahinzi n’abandi bafatanyabikorwa ibikwiye kwitabwaho mu gihe cyo gukoresha ubwanikiro bw’imyaka, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi n’umutekano w’ababukoresha.

Abahinzi basabwa kugenzura ubwanikiro birinda ko bwateza impanuka
Abahinzi basabwa kugenzura ubwanikiro birinda ko bwateza impanuka

Itangazo rya RAB ryo ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, rivuga bimwe mu bikwiye kwitabwaho mu gihe abahinzi bagiye gukoresha ubwanikiro bw’imyaka.

Bimwe muri ibyo harimo gukora isuku mu bwanikiro, kugenzura uko ubwanikiro bumeze nibura inshuro imwe mbere ya buri gihembwe, kwirinda kwanika ibirenze ubushobozi bw’ubwanikiro, gukorera hanze y’ubwanikiro imirimo itari iyo kumisha imyaka nko guhungura, gutoranya, kugosora, ubucuruzi, kuzirikamo amatungo n’ibindi.

RAB yasabye abahinzi gufata amazi ava ku bwanikiro no gusuzuma ko inkingi zikomeye, kurwanya umuswa n’utundi dukoko dushobora kwangiza ibiti, kuzirika ibisenge kugira ngo bitangizwa n’umuyaga no gushyiraho itsinda ry’abahinzi rishinzwe imicungire y’ubwanikiro.

Ikigo RAB kirasaba inzego z’ibanze ubufatanye mu gukurikirana ko amabwiriza ajyanye no gukoresha ubwanikiro bw’imyaka yubahirizwa uko bikwiye, hagamijwe kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi n’umutekano w’abakoresha ubwanikiro.

Aya mabwiriza RAB iyasohoye nyuma y’impanuka ebyiri ziherutse kuba mu kwezi kwa Mutarana na Gashyatare uyu mwaka, imwe yabereye mu Karere ka Gasabo igahitana abantu 11 abandi 30 bagakomereka ndetse no mu Karere ka Ngoma abagera kuri 20 bakomerekeye muri iyo mpanuka.

Abahinzi nibubahiriza amabwiriza bizabafasha kwirinda guhura n’impanuka za hato na hato, zitwara ubuzima bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka