Hari uturere tugiye kongererwa ubuso bwuhirwa imusozi

Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kirateganya kongera ubuso bwuhirwa harimo n’ubw’imusozi mu turere tumwe na tumwe, mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Hagiye kongerwa ubuso bwuhirwa imusozi
Hagiye kongerwa ubuso bwuhirwa imusozi

Mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira (CDAT), iki kigo kizakora mu gihe cy’imyaka itanu uhereye muri Nyakanga 2022, barateganya kuzatunganya ubuso bwuhirwa bwa hegitari ibihumbi 17 na 673 (17,673ha), harimo ubw’imusozi bubarirwa muri hegitari 7,680.

Ernest Uzaribara, umuyobozi wa CDAT agira ati “Ahanini tuzatunganya ku buryo abahahinga babasha kuhira ni mu bishanga, harimo ibyari bisanzwe byaratunganyijwe bikeneye kuvugururwa n’ibishyashya biri kuri hegitari ibihumbi bibiri.”

Akomeza agira ati “Hari aho tuzakenera kubaka ibidendezi bifata amazi (damu), hakaba n’aho tuzakurura amazi tuyakura mu Kanyaru no mu biyaga kugira ngo abashe kugera imusozi nka Cyohoha na Gashora.”

Muri rusange, aho bateganya kuhira imusozi ni ahitwa Bakokwe muri Muhanga, Cyohoha na Gashora mu Bugesera, ndetse na Giseke muri Gisagara. Icyakora ngo iyi mishinga yose iracyari mu nyigo.

Ubundi ihindagurika ry’ibihe rituma abahinzi bifuza icyabashoboza kuhira n’imusozi kugira ngo babashe kweza, ariko n’abaturiye ahantu hari amazi usanga bavuga ko babiburira ubushobozi, batirengagije ko Leta ibagenera nkunganire.

Umuhinzi umwe wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye agira ati “Kuhira birahenze kuko kugura amamashini azamura amazi, amatiyo anyuramo amazi ayajyana kure mu mirima, ibigega byo kwegereza amazi imirima, ibyo byose bitwara amafaranga atari makeya.”

Raporo ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 warangiye, mu gihugu cyose hari ubutaka bwuhirwa buri kuri hegitari ibihumbi 68,126 harimo ubwo mu bishanga buri kuri hegitari 37,273 n’ubw’imusozi kuri hegitari 8,780 ndetse n’ubundi bugiye buri ku buso butoya buri kuri hegitari 22,073.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka