Ntibyoroshye kwakira ko wabyaye umwana utagejeje igihe - Ubuhamya

Ababyeyi n’abaganga bita ku bana bavuka badakuze, bavuga ko biba biteye agahinda, ku buryo hari n’ababyeyi badahita biyakira kuko baba babona umwana babyaye adafite isura y’abantu, kandi bikagorana cyane kumwitaho.

Mukamazera avuga ko nta cyizere cyo gucyura umwana muzima yari afite
Mukamazera avuga ko nta cyizere cyo gucyura umwana muzima yari afite

Abayeyi kandi ngo bakunda guhita biheba kuko nta cyizere cy’uko umwana uvutse atagejeje igihe yabaho, dore ko nk’ikigereranyo cyo ku bitaro bya Kabgayi kigaragaza ko nibura 60% by’abana bavuka batagejeje igihe, bari munsi y’ibyumweru 32 bitaba Imana.

Umwe mu babyeyi wagize amahirwe yo kubyara umwana w’ibyumweru 24, ni ukuvuga amezi atandatu gusa, avuga ko uwo mwana yavukanye amagarama 600, ugereranyije ni nk’agapaki k’inusu y’ifu, cyangwa ibindi bipimwa ku munzani wongeyeho garama 100 gusa.

Uwo mubeyi yamaze amezi atatu mu bitaro aho uwo mwana yagombaga kugaburirwa binyuze mu miheha yabugenewe, kwituma binyuze mu yindi miheha yabugenewe, guhumeka nabwo hifashijwe imashi, ndetse no kumushyushya hakifashishwa indi mashini cyangwa itara.

Ako kazi kose ngo kaba kareba abaganga n’umubyeyi nta guhuga n’isegonda rimwe, kuko iyo agize ikibazo ntigihite gikemuka ashobora guhita apfa, cyangwa akaremba birushijeho kuko n’ubundi aba afatwa nk’indembe.

Mukamazera Philomene avuga ko yatunguwe no kugira ibise nk’iby’inda igiye kuvuka, akavira ku nda ariko yari asanzwe anarwaye, ari nabwo yagiye kwa muganga akaza kubyara umwana w’umukobwa ubu umaze kugira ibiro bine.

Avuga ko yararaga ijoro akiriza umunsi yita kuri uwo mwana ku itara rishyushya, bikaza kugera aho akanabura abamusura kubera kumara igihe kirekire, ari nako abaturanyi bari bazi ko azataha imbokoboko.

Agira ati “Nta cyizere nari mfite cy’uko umwana nzamucyura, ni nayo makuru yari iwacu ku mudugudu, ko umwana w’amezi atandatu abaho, ariko ndashimira abaganga bamfashije cyane nkabona ntahanye umwana muzima”.

Nyiransengiyumva Yvonne wabyaye impanga z’abana babiri batagejeje igihe, avuga ko uwamugoye cyane ari uwavukanye ikilo kimwe, dore ko yanababyaye yananiwe bakajya kubamwereka nyuma.

Avuga ko yasanze abo bana ari batoya cyane ku buryo yanatinye kubegera, agira ubwoba ariko abaganga bamwitaho baramufasha ariyakira agenda amenyera ariko bigoranye cyane.

Agira ati “Nabakubise amaso ngira ubwoba singiye kubeshya, ntabwo nazi nzi ko bazabaho, uyu mpetse ntabwo yari azi no gufata ibere, najyaga muheka ku gituza nambaye ubusa kuko ngo binatuma umubiri ukora amashereka, ni nako namukamiraga amashereka, abaganga bakomeje kubitaho mbona barakuze ndabatahana”.

Avuga ko isuku ari yo ya mbere mu kwita kuri bene abo bana, kuko ibarinda kuba bahura n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda (Infections).

Ni iki gitera kubyara umwana udakuze?

Aba babyeyi bombi bavuga ko bari babyaye ubwa kabi bose bakabyara abana batagejeje igihe, nyamara, ngo abana ba mbere bo nta kibazo bagize kuko bavutse bagejeje igihe bameze neza, bagakeka ko bari bafite ubundi burwayi bwatumye bashaka gukuramo inda.

Uwera Celine uhagarariye serivisi yo kwita ku bana bavuka batagejeje igihe ku bitaro bya Kabgayi, avuga ko bakira abana bavutse bagejeje ku minsi 28 bavutse, ndetse banita kuri abo bavutse batagejeje igihe.

Uwera avuga ko umwana wavutse atagejeje igihe agorana kwitabwaho, cyane iyo ibikoresho bidahagije
Uwera avuga ko umwana wavutse atagejeje igihe agorana kwitabwaho, cyane iyo ibikoresho bidahagije

Avuga ko ku mwana uvutse atagejeje igihe babanza kwita ku mubyeyi, kuko aba yahungabnyijwe no kubaya udakuze akeka ko adashobora no kubaho, ariko akigishwa ko umwana uvutse adakuze na we ashobora kubaho.

Avuga ko kuva umwana akivuka umubyeyi atozwa isuku, haba ku byo aryamiramo mu mashini, kumugaburira, kumuhindurira no gusukura ibyo agaburirwa.

Uwera avuga ko gushyira umwana mu mashini biterwa n’uko ahagaze kuko abenshi bavuka bahumeka nabi, hakitabazwa imashini zibafasha guhumeka, imushyushya, igihe habayeho ibikoresho bike hakitabazwa itara rishyushya ribarinda gukonja.

Mukabagaza Marie Chantal ukora umwuga w’ububyaza mu bitaro bya Kabgayi, avuga ko kwakira umubyeyi uje kubyara umwana utagejeje igihe, bisaba guteganya ibikoresho byafasha umwana wavutse arushye ukeneye gukangurwa (réanimation).

Avuga ko nyuma yo kubyara umubyeyi akurikiranwa nk’abandi bose babyaye, ariko bagacunga ko ataza kugira ikibazo cyo kuva cyane amaze kubyara.

Ni gute wakwirinda kubyara umwana utagejeje igihe?

Mukabagaza avuga ko muri gahunda yo gukurikirana ababyeyi babasaba gukomeza gukurikiza gahunda yo gusuzumisha inda, kugira ngo harebwe ibibazo umwana uri mu nda afite hashakwe ubufasha hakiri kare.

Avuga ko ababyeyi bagomba kwitwararika igihe batwite, kuko hari ibimenyetso bigaragaza ko inda ishobora kuvamo cyangwa ikavuka itagejeje igihe, birimo kuba umubyeyi utwite yamenekesha uruzi igihe cyo kubyara kitaragera.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean, asaba ababyeyi kwirinda imirimo ivunanye, kuko nayo ari imwe mu mpamvu zitera umubyeyi kubyara umwana utagejeje igihe, kandi ababyeyi bakihatira kurya indyo yuzuye.

Dr. Muvunyi avuga ko hariho n’uburyo bwo gukurikirana umubyeyi hakimenyekana uburwayi bumutera kuba yakuramo inda, cyangwa akayibyara itagejeje igihe, harimo no gusuzuma imitere y’inkondo y’umura kuko iyo udafunze neza, uko umwana akura mu nda nawo ushaka gufunguka akaba yavukira igihe kitageze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka