Inzara yamuvanye aho yari amaze iminsi itandatu yihishe inzego z’umutekano

Paschal Kaigwa Mariseli w’imyaka 21, w’ahitwa Bukoba muri Tanzania, akekwaho kwica uwitwa Hadija Ismail w’imyaka 29, babanaga mu nzu amukubise ikintu mu mutwe, ubu ari mu maboko ya Polisi yo mu Ntara ya Kagera, nyuma yo kumara iminsi itandatu (6) yihishe , maze inzara ikamuvana aho yari yihishe.

Polisi yatangaje ko yafashe uwo ukekwaho ubwicanyi, nyuma y’uko inzara imuririye aho yari yihishe muri iyo minsi itandatu, nyuma akahava ajya gusaba ibyo kurya kwa nyirasenge ahitwa Kashai Katotorwansi - Bukoba.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kagera, William Mwampaghale yemeje ko yafashe uwo Kaigwa, ubu ikaba ikimukoraho iperereza kugira ngo nirirangira azagezwe imbere y’urukiko.

Yagize ati “ukekwaho kuba yarishe Hadija Ismail twamufashe ku itariki 19 Gashyantare 2023, saa yine z’ijoro, nyuma y’uko ubwicanyi bwabaye tariki 13 Gashyantare. Yafashwe amaze iyo minsi yose yari yihishe mu bihuru, inzara imaze kumubabaza, ava aho yari yihishe, ajya kwa Nyirasenge ahitwa i Kashai Katotorwansi , ajya gusaba ibyo kurya, ahageze asanga Nyirasenge adahari, ahasanga abana bari bamuzi, bavuza induru cyane, abaturanyi bahita baza baramufata”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka