U Burusiya: Urugi rw’indege rwafungutse iri mu kirere

Indege yo mu Burusiya yo mu bwoko bwa ‘Antonov AN-26’ ya Kompanyi yitwa ‘IrAero’ yahagurtse ku kibuga cy’indege cya Irkoutsk muri Yakoutie, igana ahitwa Magadan, itwaye abagenzi 25 n’abapilote n’abandi bakora mu ndege.

Iyo ndege yari ku butumburuke bwa metero 2800 (altitude), nyuma urugi rw’inyuma ahashyirwa imizigo ruvaho, bitewe n’akuma karufata bivugwa ko kananiwe gukora, kuko ngo kari karangiritse.

Ni indege ifite nomero iyiranga ya RA-26174 yakozwe mu 1979, muri uko gufunguka umuryango igenda mu kirere, bikaba byatumye hari imizigo y’abagenzi itakara nk’uko byatangajwe na Komite ishinzwe iperereza aho mu Burusiya.

Ibyo bikimara kuba, abapilote bahise bafata umwanzuro wo kumanura indege ku butaka byihutirwa. Indege ikaba yarageze ku kibuga amahoro nta muntu n’umwe ugize ikibazo.

Ibibazo by’indege zo mu bwoko bwa Antonov AN-26 bikunze kubaho bikanavugwa cyane mu itangazamakuru, ahanini bikavugwa ko bituruka k’ukuba izo ndege zishaje, kuko iya nyuma yakozwe ubu ngo ifite imyaka 37 mu gihe imaze igihe kinini imaze imyaka 52 ikozwe.

N’ubwo indege zo mu bwoko bwa Antonov AN-26 zikunze gukoreshwa ahanini mu bikorwa bya gisirikare, ariko zinakoreshwa mu bwikorezi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ndetse n’ibyahoze bigize Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete, kuko ibiciro byazo biba bihendutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ubwo ntubesya

HAKIZIMAN japoro yanditse ku itariki ya: 12-01-2023  →  Musubize

Ndabona izindege zishaje zindusha imyaka reka murwagasabo ntibazazigure cgkora bazaziha babaturanyi kuko numva banabatera inkunga

Claudem7 yanditse ku itariki ya: 12-01-2023  →  Musubize

Mbegaaaaaa UMUTIMA,kuki wifuriza umuturanyi wae ibyago.???
Mugomba kwera imbuto nziza

Eliya yanditse ku itariki ya: 12-01-2023  →  Musubize

Imana ishimwe ubwo ntawagize ikibazo

Gakindi yanditse ku itariki ya: 12-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka