Gabon: Bwa mbere mu mateka umugore yagizwe Visi Perezida

Rose Christiane Ossouka Raponda, ni we mugore wa mbere wabaye Visi Perezida muri Gabon, mu gihe uwitwa Alain-Claude Bilie By Nze we yagizwe Minisitiri w’Intebe.

Rose Christiane Ossouka Raponda wabaye Visi Perezida
Rose Christiane Ossouka Raponda wabaye Visi Perezida

Visi Perezida na Minisitiri w’intebe barahiriye inshingano bahawe ku wa kabiri tariki 10 Mutarama 2023, umunsi umwe nyuma y’uko bashyizwe kuri iyo myanya na Perezida wa Repubulika ya Gabon, Ali Bongo Ondimba.

Rose Christiane Ossouka Raponda w’imyaka 59 y’amavuko, wahoze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yashyizwe ku mwanya wa Visi Perezida wari udafite umuntu uwuriho guhera mu 2019.

Ossouka Raponda yabaye Minisitiri w’intebe guhera muri Nyakanga 2020. Aba bayobazi bashya, bashyizwe mu myanya mu gihe hasigaye amezi makeya kugira ngo icyo gihugu cyinjire mu matora y’Umukuru w’igihugu, ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2023.

Perezida Bongo, ari ku butegetsi guhera mu 2009, kugeza ubu ntaratangaza niba aziyamamariza manda ya gatatu cyangwa se ataziyamamaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka