Umuhanzi Don Jazzy ntakozwa ibyo kugira umugore umwe

Umuhanzi Don Jazzy ukomoka muri Nigeria yavuze ko kugeza ubu yumva kubana n’umugore umwe gusa atari igitekerezo cyiza, n’ubwo ngo uko abyumva bishobora kuzahinduka mu gihe kizaza.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Nedu’s podcast ‘The Honest Bunch’, aho Collins Ajereh wamenyekanye nka Don Jazzy akaba nyir’inzu ya ‘Mavin records’, yazamuye abahanzi bakomeye baturuka mu gihugu cya Nigeria, barimo Johnny Drille, Tiwa Savage, Korede Bello, Iyanya, n’abandi benshi, yavuze ko atakomeza igitekerezo cyo kugira umugore umwe ubuzima bwe bwose.

Icyakora yavuze ko ibi bishobora kuzahinduka agahindura ibitekerezo mu gihe kizaza, igihe yaba abonye umugore akunda ku buryo yakwifuza kumarana na we ubuzima bwe bwose.

Don Jazzy yagize ati “Sinakomeza ibintu byo kuvuga ngo niba nkunda umuntu runaka, abandi ngomba kubagendera kure”.

Yasobanuye ko yumva kuri we urushako rwabayeho nk’uburyo bwo kurwanya ubukene, bityo ngo ntabwo yabigenderaho.

Abajijwe ku mugore yumva yifuza, Jazzy yavuze ko yifuza umugore witonda, akumva abandi kandi udateza ibibazo.

Mu mwaka wa 2021, Don Jazzy utarakundaga gushyira hanze ubuzima bw’urushako rwe, yashyize ifoto yo mu bukwe bwe ku rukuta rwa Instagram, avuga ko yashyingiranywe na Michelle Jackson, ariko urugo rwabo rugasenywa n’uko Jazzy yahaga umwanya munini ibikorwa bya muzika.

Yavuze ko agikunda muzika ku buryo ngo atashaka umugore, kuko bashobora gushwana bitewe na muzika, akaba akoze ikosa rimwe n’iryabaye mbere.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka