Abororera muri Gishwati barizezwa ko umuhanda bifuzaga urangirana na 2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko ikibazo cy’umuhanda wa Gishwati umaze igihe ukorwa, ushobora kurangira mu mpera z’umwaka wa 2023.

Bitarenze 2023 uyu muhanda uraba wuzuye
Bitarenze 2023 uyu muhanda uraba wuzuye

Ni umuhanda umaze imyaka irenga itatu ukorwa, ukaba uhuza uturere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero uciye mu ishyamba rya Gishwati, ahakorerwa ubuhinzi n’ubworozi.

Uwo muhanda ufite uburebure bw’ibilometero 93 ukaba uzafasha abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku isoko bitewe n’imiterere yaho.

Habanabakize Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko ibyifuzo by’abaturage birimo kubahirizwa kuko bizeye ko umuhanda umaze imyaka ukorwa uzarangirana n’uyu mwaka.

Agira ati “Umurenge wa Muringa uhinga kandi worora inka zitanga umukamo, bagerageza kwiteza imbere bishoboka kuko hari amakaragiro y’amata atatu abafasha kwakira umukamo ugezwa ku ruganda rwa Mukamira. Turabizi ko hari ikibazo cy’imihanda n’ubwo hari ibisubizo byatangiye gushakwa, mu minsi yashize byari bigoye, ubu umuhanda watangiye gukorwa hari icyizere ko ibilometero 93 birimo gukorwa bizatanga igisubizo.”

Imirimo irarimbanyije
Imirimo irarimbanyije

Habanabakize avuga ko barimo gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kurangiza uwo muhanda, kugira ngo abaturage bave mu gihirahiro.

Ati “Turimo gushyiramo imbaraga mu kuyikora kuko Akarere kacu kagizwe n’imisozi miremire kandi gahoramo imvura, ariko imikoranire yacu n’abakora umuhanda imeze neza, twizera ko izarangirana n’uyu mwaka wa 2023 ikabyazwa umusaruro wifuzwa.”

Mu Karere ka Nyabihu habarizwa uruganda rutunganya amata, ahabarirwa hagati ya litiro ibihumbi 30 na litiro ibihumbi 45 kandi menshi akurwa mu nzuro za Gishwati.

Abaturage bafite inzuri muri Gishwati bavuga ko bishimiye kuba Leta yarongereye igiciro cy’amata, ariko bakaba basigaranye ikibazo cy’umuhanda banyuramo bayageza ku ruganda.

Ni agace karimo inka nyinshi
Ni agace karimo inka nyinshi

Ni umuhanda wa kaburimbo ugomba kuzoroshya ubuhahirane bwa Gishwati n’abatuye mu yindi mirenge ihuza Gishwati n’uturere twa Ngororero na Nyabihu, bigafasha abahinzi n’abarozi kugeza umusaruro ku isoko.

Ndayizeye, uworozi wo mu Murenge wa Muringa, avuga ko bashima Leta yabazaniye ikaragiro bakabona aho bashyira amata, bigatuma umukamo wabo ushobora kugurwa.

Ati “Mbere twabaga mu bwigunge, ariko ubu dufite ikaragiro ryakira umukamo wacu, imodoka yo ku ruganda rwa Mukamira ikaza gutwara amata, ariko iyo imvura yaguye umuhanda uba mubi bikagorana ko imodoka itugeraho, twifuza ko uyu muhanda watangiye gukorwa warangira.”

Zimwe mu mbogamizi zatumye umuhanda wa Gishwati utarangira vuba, Habanabakize avuga ko byatewe n’imvura ikunze kugwa mu misozi miremire, bikagorana gukora kuwukora ngo byiyongeyeho kuba hari abaturage benshi bagomba guhabwa ingurane bituma ibikorwa bitinda, ubu hakaba hamaze gutangwa ingurane zingana na 80%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka