Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu guteza imbere gahunda z’ubuzima
Urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu kwihutisha ingamba esheshatu Igihugu cyiyemeje zirimo kwita ku buzima bw’imyororokere no kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka. Ni mu gihe hagaragara intambwe ishimishije y’ibimaze gukorwa mu turere tunyuranye tw’Igihugu ariko hakaba n’utundi dukeneye gushyiramo ingufu by’umwihariko.
Ibi byatangajwe tariki 18 Gicurasi 2023 mu nama yateranyije inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’ubuzima ku Isi mu gusuzuma aho u Rwanda rugeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba. Ni inama ngarukamwaka izwi nka ‘International Conference on Population and Development (ICPD)’ iy’uyu mwaka ikaba yarabereye i Kigali mu Rwanda.
Kuri iyi nshuro uruhare rw’ urubyiruko rurakenewe mu guhangana n’ibibazo bishamikiye ku buzima bw’imyororokere bikunze gutera ingimbi n’abangavu gutera no guterwa inda zitateganyijwe.
Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko , AfriYan ryita ku buzima bw’imyororokere, uburinganire no kurwongerera ubushobozi mu Rwanda, Evode Niyibizi, yagaragaje ko igihe kigeze n’urubyiruko rukisanga muri izi ngamba.
Ati: “Uyu munsi twaje kureba uburyo urubyiruko rwafata iya mbere kugira ngo rutange umusanzu wo guhangana n’ibyo bibazo bahura na byo. Mu gihe cyashize wasangaga byinshi bikorwa na Leta n’indi miryango; abantu bakuru ari bo bafata ibyemezo bafata imyanzuro y’igikorwa. Ariko kuri iyi nshuro tubona ko twafashe iya mbere; hari byinshi twikemurira”.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA) ryo rivuga ko rifatanyije na Leta y’u Rwanda rishyira ingufu mu gusuzuma impamvu z’ibanze zigitera abangavu gutwara inda zitateganyijwe zikabakururira ibibazo.
Madamu Renata Tallarico, Umuyobozi wungirije wa UNFPA mu Rwanda, yagize ati “Kuri ubu UNFPA ifatanyije na IPAR ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, iri gukora ubushashatsi mu turere 30 ku birebana n’inda ziterwa abangavu, kandi intego ni ukumenya neza mu by’ukuri urwego iki kibazo kiriho, ariko na none tukamenya umuzi w’ikibazo kugira ngo duhagurukire rimwe tuyobowe na Leta y’u Rwanda dushakire iki kibazo igisubizo”.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Nsanzimana Sabin, asanga hari uturere twamaze gutera intambwe ishimishije tugomba kubishimirwa ariko hakabaho no gukebura utundi turere tukiri kure mu gushaka umuti urambye.
Ati: “Hari uturere tugera ku 10 cyangwa se ibitaro by’uturere bigera ku 10 aho impfu z’ababyeyi zagabanutse, hari n’aho ushobora kumara imyaka ibiri nta kibazo kirahaba ariko ugasanga ahandi bishobora no kuba byakwikuba inshuro ebyiri. Aho rero hakabije hari ibibazo ni nk’iturere hafi 10. Mu turere 30 hari uturere 10 ubona tugomba gushyiramo imbaraga zidasanzwe, utundi 10 usanga ibintu bimezze neza ahubwo bakaba bakwigisha abandi uko bakora”.
Minisitiri Dr. Nsanzimana akomeza avuga ko ibyo biterwa n’umuhate udahagije w’abaganga, ibikorwa remezo nk’imihanda igora imbangukiragutabara kubera imiterere y’imisozi n’ibindi.
Avuga ku ntego Igihugu gifite, yagize ati: “Intego ihari ni uko tujya munsi y’impfu 100 ku babyeyi ibihumbi 100. Ubu twari turi kuri 203 ku mbyaro ibihumbi 100 ziba zabayeho. N’ubwo ibihugu byose byihaye iyo ntego yo kuba munsi y’impfu 100 ariko, twebwe tugiye no kuri zeru byaba ari byiza kuko hari impfu dushobora kubuza kubaho”.
Ingamba esheshatu u Rwanda rwiyemeje kugeraho ni ukugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka, kongera gahunda zigenewe ingimbi n’abangavu ku buzima bw’imyororokere n’imibonano mpuzabitsina, kuzamura gahunda zo kuboneza urubyaro no kugabanya umubare w’abatarayoboka ubu buryo, kunoza uburyo Leta yajya ishingira ku makuru yizewe, kurwanya indwara ziterwa na virusi ndetse no kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite.
Mu rwego rwo gushyigikira izi gahunda, ingengo y’imari ishyirwa mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda yariyongereye iva kuri miliyari 166 mu mwaka wa 2020/21 igera kuri miliyari 232.7 muri 2021/22, bingana na 61.7% by’ingengo y’imari y’uru rwego yose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|