CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), Dr Christian Ngarambe, avuga ko nk’abavuzi, kwibuka Jenoside bibaha umwanya wo kongera kuzirikana ku guha agaciro umuntu.

Kwibuka muri CHUB byabimburiwe n'urugendo
Kwibuka muri CHUB byabimburiwe n’urugendo

Yabibwiye abari bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bitaro, tariki 19 Gicurasi 2023, barimo abakozi bo muri ibi bitaro ndetse n’abafite ababo bahiciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Dr Christian Ngarambe yavuze ko kumenya umubare w’abaguye muri ibyo bitaro bitoroshye kuko bivugwa ko hari abarwayi ndetse n’abarwaza bagiye bahakurwa bakajya kwicwa, cyane cyane batwawe n’abasirikare bo muri ESO, ariko ko hari 150 bazwi bishwe mu gihe cy’iminsi itatu gusa.

Yanavuze ko bagaya abaganga bagera kuri 25 bakoraga muri ibyo bitaro bagize uruhare mu bwicanyi bwahabereye nyamara bari bararahiriye gufasha abaje babagana bose, kimwe n’abanyeshuri bigaga mu ishami ry’ubuganga bahimenyerezaga umwuga batatu bahamwe n’icyaha cya Jenoside, ndetse n’abandi bahakoraga barimo abaforomo n’ababyaza bagera kuri 35.

Dr Christian Ngarambe, Umuyobozi w'Agateganyo wa CHUB
Dr Christian Ngarambe, Umuyobozi w’Agateganyo wa CHUB

Yunzemo ati “Kwibuka rero biduha umwanya w’umwihariko wo gusubiza agaciro inzirakarengane zakambuwe zikicwa urw’agashinyaguro, ariko by’umwihariko mu bitaro tukongera tukabonamo isomo nk’abavuzi ryo kurushaho kumenya agaciro k’umuntu, tukirinda kongera gukora icyatandukanya Abanyarwanda, ariko tugaha n’icyizere abaza batugana.”

Mu bijyanye no kugarurira icyizere ababagana, kuri ibi bitaro biyemeje gutanga serivisi nziza ku bantu bose, ariko no kubitoza abaganga bakiri ku ntebe y’ishuri.

Dr Nkubito Pascal, inzobere mu buvuzi bw’ababyeyi muri CHUB, agira ati “Murabona twebwe turanabyina tuvamo mu kiganga. Ariko mu kwigisha abazavamo abaganga mu gihe kiri imbere, twibanda ku gukora ku buryo bazbazakosora serivisi mbi ndetse n’ubwicanyi bwakorewe abagombaga guhabwa ubuzima ahubwo bakabwamburwa.”

Yakomeje agira ati “Icyo kandi twatangiye kukigeraho. Serivisi ubu ni ikintu dushyize imbere nk’abaganga kugira ngo uje atugana wese atubonemo amakiriro, ikintu cyose cyamufasha kugira ngo asunike iminsi.”

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza

Kwibuka muri CHUB bijyanirana no kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, baba abo mu miryango y’abahaguye cyangwa bahakoraga. Inka batanze kuva muri 2012 kugeza mu mwaka ushize wa 2022, hamwe n’izo zagiye zibyara zimaze kugera kuri 471.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye Kwibuka Jenoside muri CHUB. Uhereye iburyo ujya ibumoso: DG Dr. Christian Ngarambe, Senateri Evode Uwizeyimana na Visi Meya w'Akarere ka Huye, Annonciata Kankesha
Bamwe mu bayobozi bitabiriye Kwibuka Jenoside muri CHUB. Uhereye iburyo ujya ibumoso: DG Dr. Christian Ngarambe, Senateri Evode Uwizeyimana na Visi Meya w’Akarere ka Huye, Annonciata Kankesha

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka