Menya ibanga rya Baking Soda mu gukesha amenyo

Baking soda cyangwa bicarbonate de sodium ikoreshwa mu bintu byinshi byaba ibijyanye n’ubuzima, isuku muri rusange, n’ibindi. Uyu munsi tugiye kwibanda ku buryo ikoreshwa mu gukesha amenyo no kwirukana impumuro mbi mu kanwa.

1. Gukoresha Baking soda hamwe n’amazi arimo oxygene

Iyo baking soda ivanzwe n’aya mazi birushaho gutanga igisubizo cyo gukesha amenyo vuba, kuko ubusanzwe aya mazi akoreshwa mu koza mu kanwa, kwica udukoko dutera indwara zo mu kanwa n’amenyo ndetse no kwirukana impumuro mbi yo mu kanwa. Iyo ubivanze birushaho gutanga ibisubizo vuba.

2. Gukoresha Baking Soda n’Uburoso bw’amenyo

Ufata ako gafu ukagasuka mu gakombe, hanyuma ugatosa uburoso bw’amenyo, warangiza ukabukoza muri ka gafu, ubundi ukiborosa bisanzwe.

3. Gukoresha baking soda n’amazi

Ufata agafu ka baking soda kangana n’akayiko gato ukakavanga n’utuzi dukeya, bigakora ikimeze nk’umutsima. Hanyuma ugafata wa mutsima ukagenda uwusiga ku menyo ariko uzengurutse ku menyo ukora ikintu kimeze nk’uruziga, ibyo ukabikora ku menyo yose, hanyuma warangiza ukiyunyuguza mu kanwa.

4. Gukoresha baking soda, umunyu wo mu gikoni n’amazi

Ufata 1/4 cy’akayiko ka baking soda ugashyiraho n’akunyu gasanzwe gake twavuga nka 1/8 cy’akayiko, hanyuma ukabivanga, ugashyiramo utuzi tw’akazuyazi ubundi ukabivanga neza, ukaba aribyo wogesha amenyo buri munsi, utibagiwe no kwiyunyuguza n’amazi meza.

5. Gukoresha baking soda n’umutobe w’indimu

Ufata baking soda ukayivanga n’umutobe w’indimu ku buryo bungana, hanyuma ukajya ufata iyo mvange yabyo akaba ari yo ukoresha mu gusukura amenyo yawe, warangiza ukiyunyuguza mu kanwa bisanzwe. Ubu buryo bwose ntabwo butanga umusaruro wabwo bukoreshejwe inshuro imwe gusa, bisaba kubikora kenshi.

Icyitonderwa:

 N’ubwo Baking soda ifite umumaro ukomeye mu gukesha amenyo, ntugomba gukoresha nyinshi kubera ko ubimize bishobora kugutera ibibazo mu nda.

 Baking Soda ntisimbura imiti isanzwe ikoreshwa mu gusukura amenyo (dentifrices), kandi kubera ko mu biyigize hatarimo fluoride ntabwo ifasha amenyo gukomera.

 Gukoresha Baking Soda ntibikuraho gahunda yo kureba muganga w’amenyo n’indwara zo mu kanwa.
Baking Soda ku bayikeneye, biba byiza kuyigurira muri Pharmacies.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriw neza Hama beking soda namazi yindimu gusa canke? Jemukwiyugumura ndakoresha amazi yindimu moejeje nkafata umuti wagenewe amenyo yewe mukanwa hanje mbanumva haguma haryoshye peee

Sabushimike Chadrack yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka