Abatwara ibinyabiziga batubahiriza inzira z’abanyamaguru baraburirwa

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazihanganira abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko yo guhagarara mu gihe bageze ku nzira zambukiranya umuhanda zagenewe abanyamaguru (Zebra Crossing), mu rwego rwo kubaha abanyamaguru barimo batambuka.

Hari igihe usanga abanyamaguru bambuka banyuranwamo n'ibinyabiziga
Hari igihe usanga abanyamaguru bambuka banyuranwamo n’ibinyabiziga

Bamwe mu baturage by’umwihariko abagenda mu muhanda n’amaguru, bavuga ko abatwara ibinyabiziga bakunda kubinjirana igihe barimo kwambukira mu nzira zagenewe abanyamaguru, ku buryo hari abahagongerwa, abandi bakanyuramo bafite ubwoba mu gihe nyamara baba bizeye ko ari mu nzira zabagenewe.

Uwitwa Alex Nkurunziza avuga ko akenshi iyo agiye kwambuka abanza kureba impande zombi z’umuhanda kugira ngo yirinde ingaruka zishobora kumubaho ziturutse ku mpanuka, ariko ngo hari igihe abatwara ibinyabiziga babinjirana.

Ati “Ibinyabiziga biratwinjirana cyane, kandi iyo bakwinjiranye ntabwo bikugendekera neza, kubera ko ushobora kuba ufite ikibazo mu mubiri ukikanga ukaba wakwikubita hasi, ukagira n’ikibazo icyo kinyabiziga kitanakugonze, cyangwa se ukaba wagwa mu kindi kinyabiziga kitari gifite gahunda yo kuba cyakugonga, ukaba wavunika cyangwa ukagira ikindi kibazo.”

Inzira zateganyirijwe abanyamaguru ntizubahirizwa uko bikwiye
Inzira zateganyirijwe abanyamaguru ntizubahirizwa uko bikwiye

Ku rundi ruhande ariko abatwara ibinyaziga by’umwihariko moto, ari na bo bivugwa ko badakunda kubahiriza inzira z’abanyamaguru, bavuga ko bahura n’ibibazo by’abakoresha izo nzira batazi amategeko y’umuhanda, rimwe na rimwe bakambuka batabanje kureba, barangariye kuri telefone.

Uwitwa Christopher Nyandwi avuga ko kuba abanyamaguru benshi batazi amategeko y’umuhanda, bituma babinjirana mu muhanda, kubera ko nta kintu baba bitayeho.

Ati “Biterwa n’uburangare abambuka bagira, hari n’ubwo umuntu yambuka muri Zebra Crossing yibereye kuri telefone wagira ngo arasinziriye, ariko na none utwaye na we hari igihe abigiramo uburangare ntabone ko umunyamaguru yambutse wenda ngo agabanye umuvuduko, ukaza n’ubundi uvuga uti mfite umuvuduko reka nikomereze, bivuze ko utwaye afite uburangare n’uwambuka afite uburangare.”

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, isaba abakoresha umuhanda kuwukoresha nk’uko amategeko abiteganya, ku buryo bagiye kongera gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kurushaho kubungabunga no kunoza umutekano wo mu muhanda, hagamijwe gukumira impanuka.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, avuga ko abanyamaguru bambukira mu nzira zateganyirijwe abagenzi bakwiye kujya bambuka batari kuri telefone, batawuganiriramo cyangwa ngo habe ubundi burangare, kugira ngo ibinyabiziga byabahaye umwanya, na bo babihe umwanya bigende, ariko yihanangiriza cyane cyane abatwara ibinyabiziga batubaha inzira z’abanyamaguru, ko ngo bagiye guhagurukirwa.

Ati “Abamotari batajya bahagarara kuri feux rouge cyangwa zebra crossing, ngira ngo igihe kirageze ko tugomba kubahana, ibyo babyumve. Abatwara ibinyabiziga by’amapine ane cyangwa ukundi byaba bimeze kose, bakwiye kumva ko iyo bageze ahantu hambukira abanyamaguru, bagomba kugenda gahoro bagahagarara, bagaha abantu umwanya bakambuka.”

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi itazihanganira abakoresha nabi umuhanda
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi itazihanganira abakoresha nabi umuhanda

Ingingo ya 27 y’iteka rya Perezida nimero 85/01 rigenga imihanda n’uburyo bwo kuwugendamo, ryo ku wa 02/09/2022, ivuga ko iyo umunyamaguru yageze mu mwanya wabagenewe, abayobozi b’ibinyabiziga bashobora kuhinjira bagabanyije umuvuduko bakahatambuka babonye ko badateza umunyamaguru impanuka, bibaye ngombwa bagahagarara kugira ngo umunyamaguru abanze atambuke.

Abanyamaguru na bo ntibashobora kwambukiranya umuhanda, batabanje kumenya ko bishobora kubateza ibyago, kandi bitabangamiye ibinyabiziga.

Ubirenzeho ahanishwa amande angana n’ibihumbi 10 ku batwara moto, n’ibihumbi 25 ku batwara imodoka.

Ibinyabiziga bigomba gutegereza abanyamaguru bakambuka
Ibinyabiziga bigomba gutegereza abanyamaguru bakambuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriweho, ikindi twifuza kwibutsa Umuvugizi wa Police nuko inzira zabanyamaguru arizo zahindutse inzira zibinyabiziga mu kwinjira mu gisate kindi cyumuhanda cyane cyane izifite amapine abiri(moto)urugero natanga hafi nkubu umuhanda uturuka kuri Embasade ya American umanuka kimicanga moto nyinshi zinyura munzira yabanyamaguru zinjira mu kindi gisate cyumuhanda.gukatira aho zagenewe nikizira kuribo.Nikibazo gikomeje gufata indi ntera kbs.

Lucky yanditse ku itariki ya: 21-05-2023  →  Musubize

Wahora n’iki ko moto zatumaze zitugongera mu nzira y’abanyamaguru (ku ma pavet) zitaye umuhanda wazo kaburimbo, ndavuga hano I Remera mu Giporoso, Police ibyiteho nabyo, niba hari embouteillage moto nizitegereze bazirekure igihe kigeze, biza gukoresha inzira abanyamaguru bagendamo

Victor yanditse ku itariki ya: 22-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka