Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge

Abarokotse Jenoside kuri Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent mu Karare ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, tariki 20 Gicurasi 2023 bibutse abari abanyeshuri, abakozi, Abihayimana ndetse n’abari bahahungiye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, wari Umushyitsi Mukuru, ndetse n’abarerewe muri iyi Seminari yitiriwe Mutagatifu Vincent.

Iki gikorwa cyatangijwe n’igitambo cya Misa cyo gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abaguye muri Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Vincent.

Umutoni Jean Luc warokokeye muri iki kigo ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko yagarutse ku nzira ibabaje yanyuzemo bikamuviramo kuhaburira abavandimwe be ndetse n’umubyeyi.

Ntagara Innocent wari uhagarariye IBUKA, yagarutse ku nshingano zo kwibuka ndetse n’agaciro ku buhamya mu gihe nk’iki, asaba abakiri bato barererwa muri iri shuri kwanga uwo ari we wese wababibamo urwango.

Yagize ati “Impamvu zo kwibuka ni ukubwira abayikoze ko nta cyiza basaruye, ni ukubwira abayirokotse kandi ngo mukomere.”

Mu butumwa bwe, Minisitiri Prof Bayisenge yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi mu gutoza abakiri bato indangagaciro nzima.

Minisitiri Prof Bayisenge yasabye ababyeyi gutoza abakiri bato indangagaciro nzima
Minisitiri Prof Bayisenge yasabye ababyeyi gutoza abakiri bato indangagaciro nzima

Yagize ati “Abakoze Jenoside nta rukundo bigishwaga. Biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga. Ntabwo wakunda Igihugu ngo ucyambure amaboko.”

Yasabye abarezi kandi gutekereza ku burere baha ababyiruka, baharanira kuraga abana Igihugu kizira Jenoside.

Reba ibindi muri iyi Video:

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka