Umugore wanditse igitabo ku rupfu rw’umugabo we, arakekwaho kuba ari we wamwishe

Umugore witwa Kouri Richins, ni umubyeyi w’abana batatu, wanditse igitabo nyuma y’urupfu rw’umugabo we, agamije gufasha abana be gushobora guhangana n’agahinda batewe n’urupfu rwa se witwaga Eric Richins.

Aracyekwaho kwiyicira umugabo we
Aracyekwaho kwiyicira umugabo we

Nyuma yo kuba yaranditse icyo gitabo, ubu akurikiranyweho kuba ari we wishe umugabo we. Abashinjacyaha bavuga ko yashyize uburozi bukomeye buzwi nka ‘fentanyl ‘ mu kinyobwa yari yamuteguriye, ubwo burozi bukaba bwaramwinjiye mu mubiri bunyuze mu kanwa.

Mu rubanza byavuzwe ko nyuma yo guhamagara nimero ya telefoni y’ubutabazi ari yo 911, abaje basanze umugabo we , Eric Richins, yamaze gupfa aguye mu cyumba cyo kuraramo.

Uwo mugore ubwo yashyiraga hanze icyo gitabo, yavuze ko umugabo we yapfuye urupfu rutunguranye. N’ubwo yavuze ibyo yanditse mu gitabo cye, Abashinjacyaha bo bavuze ko uwo mugore yahaye Eric uburozi bwinshi bwa ‘fentanyl’ ku bushake mu ijoro ryo ku itariki 3 Werurwe 2022.

Uwo mugore yavuze ko yatunganyirije umugabo we Eric icyo kunywa, akakimushyira mu gitanda aho yari yicaye, nyuma akajya kurarana n’umwe mu bana babo, wari urimo arota inzozi mbi ntasinzire neza.

Nyuma agarutse mu cyumba nka saa cyenda zo mu gicuku, ngo yasanze umugabo yamaze gupfa ndetse n’umurambo wakonje. Kouri na Eric bari bamaze imyaka icyenda bashakanye, bakaba barabyaranye abana icyenda.

Abageze aho uwo mugabo yapfiriye, basanze hari amaraso menshi yamusohotse mu kanwa, bituma hatangira gukekwa icyo uwo mugore we Kouri yaba yakoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ntabwo bibaho kubyara abana icyenda bakabana n imyaka icyenda

[email protected] yanditse ku itariki ya: 21-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka