BK Group Plc yashyizeho Umuyobozi Mushya w’Inama y’Ubutegetsi

BK Group Plc yashyize Bwana Jean Philippe Prosper ku mwanya wa Perezida w’Inama y’Ubutegetsi.

Gushyirwa kuri uwo mwanya bibaye nyuma y’umwanzuro w’Inama Rusange Ngarukamwaka y’Abanyamigabane bari mu Nama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc yabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 hakaba hasigaye ko byemezwa hakurikijwe amabwiriza abigenga.

Jean Philippe Prosper ni we Muyobozi Mushya w'Inama y'Ubutegetsi ya BK Group Plc
Jean Philippe Prosper ni we Muyobozi Mushya w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc

Jean Philippe Prosper yabaye Visi Perezida wa IFC (International Finance Corporation) mu gace ko Munsi y’Ubutayu bwa Sahara na Amerika y’Amajyepfo no mu Birwa bya Karayibe (The Caribbean) ndetse anaba Visi Perezida wa IFC ushinzwe serivisi z’Abakiriya bo ku Isi guhera mu 2013 kugeza mu 2015.

Hagati ya 2008 na 2013, Prosper yakoze ku mwanya w’Umuyobozi wa IFC muri Amerika y’Amajyepfo no mu Birwa bya Karayibe (The Caribbean) no ku mwanya w’Umuyobozi wa IFC muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo. Mbere yo gukorera IFC, Prosper yari Umuhuzabikorwa w’Akarere ushinzwe Mexico, Ibihugu bya Andean, Amerika yo Hagati, na Panama mu Kigo cy’Ishoramari cya Inter-American Investment Corporation (IIC) na Banki ya Inter-American Development Bank.

Hagati ya 1986 na 1990, yabaye Umuyobozi Mukuru wa SOFIHDES, Ikigo cy’imari cy’abikorera cyo muri Haiti. Hejuru y’ibyo, Prosper ari mu Nama z’Ubuyobozi bw’ibigo bitandukanye nk’Umuyobozi Wigenga.

Jean Philippe Prosper asimbuye kuri uwo mwanya Marc Holtzman
Jean Philippe Prosper asimbuye kuri uwo mwanya Marc Holtzman

Prosper afite impamyabumenyi mu Mibare no mu Bwubatsi (Mathematics and Civil Engineering) akagira n’impamyabumenyi mu kuyobora imishinga (MBA) mu bijyanye n’Ubukungu n’Imari (Corporate Finance and Monetary Economics). Jean Philippe Prosper ufite ubwenegihugu bwa Haiti, azi kuvuga neza ururimi rwa Creole, Icyongereza, Igifaransa, igiporutigari, n’Icyesipanyore akaba afite n’ubumenyi bwo gukoresha Igiswahili.

KU BYEREKEYE BK GROUP PLC:

BK Group Plc ni ikigo Nyarwanda cyatsindiye imidari myinshi, kikaba cyarashinze imizi mu ruhando Nyafurika rw’ibikorwa by’imari kuva cyashingwa mu 1966. Mu myaka yatambutse, BK Group Plc yagiye ihinduka buhoro buhoro kugeza aho ibereye ikigo cyo mu rwego rwo hejuru gitangira serivisi zose z’imari mu nzu imwe.

Kugeza ubu, BK Group Plc ni yo Banki nini y’ubucuruzi mu Rwanda ushingiye ku mutungo wose ifite ikaba ari na cyo kigo kiri ku isonga mu bigo by’imari by’ubucuruzi mu Rwanda, cyishimira kuba gitanga serivisi nyinshi zitandukanye zigifasha gutanga serivisi zinyuze mu mucyo ku bakiriya bo mu byiciro bitandukanye, harimo abikorera, imishinga mito n’iciriritse, ibigo binini n’ibindi bigo by’imari byo mu Karere.

Ibikorwa bya BK Group Plc bikubiye mu bikorwa byo muri banki byo ku rwego rwo hasi kugeza ku rwego rw’ibigo binini, imicungire y’imitungo n’ibikorwa bya banki birebana n’ishoramari, ikageza ku bakiriya ibikorwa byinshi birebana n’ubwishingizi butari ubw’ubuzima, ndetse ikanakorana n’imishinga y’ikoranabuhanga ifite udushya tuzana iterambere.

BK Group Plc kuri ubu iri ku rutonde rw’abafite imigabane ku Isoko ry’u Rwanda ry’Imari n’Imigabane (RSE) kuva mu 2011, no ku Isoko rya Kenya ry’Imari n’Imigabane (NSE) kuva muri 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka