Abakwirakwiza Virusi itera SIDA ku bushake barasabirwa ibihano

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare barifuza ko abantu bazi neza ko bafite Virusi itera SIDA ariko bakayikwirakwiza ku bushake bashyirirwaho itegeko ribahana bikabera abandi urugero rwo kudakwirakwiza indwara.

Babitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2023, mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa SIDA. Ni Ubukangurambaga bwateguwe n’umuryango utari uwa Leta wita ku kurwanya SIDA, Strive Foundation Rwanda.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’umukino w’amagare ku bahungu n’abakobwa, aho abasiganwe bahereye mu mujyi wa Nyagatare bakagera muri Ryabega bagasoreza kuri Sitade y’Akarere ka Nyagatare, hakurikiraho gusiganwa mu kwiruka ku maguru abahungu n’abakobwa, batanu ba mbere muri buri cyiciro bakaba bahawe ibihembo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubwandu bwa SIDA bugenda bugabanuka aho bwavuye kuri 3.0% mu mwaka wa 2015 kugera kuri 2.6% mu mwaka wa 2019 ku bantu bari hagati y’imyaka 15 kugera kuri 49 nanone ariko buguma kuri 3.0% ku bari hagati y’abafite imyaka 15 kugera kuri 64.

Ubwandu bushya bwagabanutse kugera kuri 0.08% mu mwaka wa 2019 buvuye kuri 2.7% mu mwaka wa 2013.

Ariko nanone ngo ubwandu bwa SIDA buracyahangayikishije bukaba bwiganje mu bakobwa kuko mu bari hagati y’imyaka 20 kugera kuri 24, abanduye bangana na 01.8% ugereranyije na 0.6% b’abahungu. Ikindi ni uko ubwandu bwiganje mu mijyi kurusha mu cyaro aho 0.65% banduye ari abo mu mijyi mu gihe abo mu cyaro bangana na 0.22%.

Ubukangurambaga bwabanjirijwe n'isiganwa ku magare kuva mu mujyi wa Nyagatare ukagera Ryabega ukagaruka kuri sitade y'Akarere ka Nyagatare
Ubukangurambaga bwabanjirijwe n’isiganwa ku magare kuva mu mujyi wa Nyagatare ukagera Ryabega ukagaruka kuri sitade y’Akarere ka Nyagatare

Urubyiruko mu Karere ka Nyagatare ruvuga ko ubwandu buturuka ahanini ku busambanyi cyane cyane urubyiruko rukaba rushukwa n’abantu bakuru. Ikindi ariko ngo hari ibibazo byo kutamenya amakuru n’ibura ry’udukingirizo aho bifuza ko bwahabwa abajyanama b’ubuzima bukabonekera hafi.

Uwitwa Francine Uwitonze yagaragaje icyifuzo cy’uko abantu bakwirakwiza ubwandu ku bushake bakwiye gushyirirwaho itegeko ribahana kuko byabera abandi urugero.

Ati “Hari abantu bamenya ko bamaze kwandura SIDA bagatangira kugenda bakongeza, bakongeza, bashobora gukongeza umubare munini w’abantu bikarangira bakongeje Igihugu cyose. Nihageho amategeko ahana abo bantu bagenda bakwirakwiza icyo cyorezo kandi babizi ko bakirwaye.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, yabanje guha impanuro abitabiriye isiganwa
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, yabanje guha impanuro abitabiriye isiganwa

Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Ikuzo Basile, avuga ko ibyo byakwigwaho ku bufatanye n’inzego zishinzwe gushyiraho amategeko hakarebwa ko iryo tegeko ryajyaho.

Yagize ati “Turabyumvise tuzakora ubuvugizi kandi n’izindi nzego ubwo zabyumvise, ni ibyo kwiga bikagezwa ku babishinzwe bakareba niba byashoboka koko.”

Uyu muyobozi yibukije Abanyarwanda ko SIDA ihari kandi nta muti nta n’urukingo bityo ko bakwiye kuyirinda bakanayirinda abandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Strive Foundation Rwanda, Muramira Bernard, avuga ko impamvu SIDA yiganje cyane mu rubyiruko biterwa n’uko rutayifata nk’ikibazo gikomeye, kuba hari abamaze kuyandura bafata imiti neza ku buryo batagaragarwaho uburwayi runaka, kuba benshi mu rubyiruko bakunda kugera ku mitungo batavunitse bityo bakishora mu busambanyi butari ngombwa ndetse no kutagira amakuru kuri SIDA.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko ubukangurambaga nk’ubu busanzwe bukorwa kandi bugakorerwa ahahurira abantu benshi kandi hakunze kugaragara ubwandu.

Ikindi ni uko ubu ngo ubukangurambaga kuri SIDA busigaye butangirwa mu Nteko z’abaturage, muri Clubs z’urubyiruko mu mashuri, mu bigo by’urubyiruko no ku bigo nderabuzima ku buryo amakuru agera ku bantu benshi.

Agira ati “Urubyiruko rwigishwa ku bubi bwa SIDA ku bigo nderabuzima 20 dufite, bakigishwa ubuzima bw’imyororokere, abo basobanurirwa uburyo bashobora kwirinda SIDA ndetse n’inda z’imburagihe, bigishwa kwifata ariko nanone uwo binaniye agakora imibonano mpuzabitsina yikingiye.”

Abiruka ku maguru birukanse intera ya metero 1,500
Abiruka ku maguru birukanse intera ya metero 1,500
Batanu bahize abandi muri buri cyiciro bahembwe
Batanu bahize abandi muri buri cyiciro bahembwe
Umuhanzi Platini ari mu basusurukije urubyiruko rwari kuri Sitade ya Nyagatare
Umuhanzi Platini ari mu basusurukije urubyiruko rwari kuri Sitade ya Nyagatare
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka