Gakenke: Umucuruzi wa Me2U birakekwa ko yatemwe n’abagizi ba nabi akahasiga ubuzima

Umurambo w’umusore witwa Iradukunda Egide wacururizaga Mituyu (Me2U) muri Centre ya Gakenke mu Karere ka Gakenke, wagaragaye iruhande rw’umuhanda yamaze gushiramo umwuka, bigaragara ko yatewe ibyuma mu mutwe.

Iradukunda Egide birakekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi
Iradukunda Egide birakekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi

Mu ma saa moya z’umugoroba wo ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, nibwo abarimo bataha babonye umurambo w’uyu musore w’imyaka 31, uri ku muhanda mu Mudugudu wa Karukara, Akagari ka Gisozi mu gace kagana ahitwa kuri APRODESOC, bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bamuteze ubwo yari atashye avuye gucuruza muri ayo masaha ya nijoro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga wemeje aya makuru, yasobanuye ko nyuma y’uko abaturage batabaje, Polisi yihutiye kugera ahari umurambo wa nyakwigendera no gukora iperereza ry’ibanze.

Yagize ati: "Abo bagizi ba nabi nyuma yo kumutema mu mutwe bakoresheje ibyuma bamutwaye ibyo yari afite byose, uretse agatelefone gato ka Techno yakoreshaga mu bucuruzi bwa Momo na Me2U. Byabaye ngombwa ko n’ikipe y’ubugenzacyaha ishinzwe gukusanya ibimenyetso ihagera irabyegeranya, umurambo na wo ujyanwa ku bitaro bya Nemba kugira ngo ukorerwe isusumwa mu gihe iperereza rikomeje ngo abagize uruhare mu rupfu rwe na bo bashakishwe bafatwe babiryozwe".

Andi makuru Kigali Today yamenye ni uko ubwo abo bagizi ba nabi bamaraga kumutema, bakihava, ngo bahuye n’ucunga umutekano (inkeragutabara) witwa Nzabonimpa Augustin wari ugiye mu kazi ka nijoro, na we bagiye kumutema ariruka akizwa n’amaguru.

SP Ndayisenga yihanganishije umuryango wa Iradukunda, anawizeza ko Polisi irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ababikoze bafatwe.

Ati: "Turaburira abakora ibyaha nk’ibi ko byaba ari ukwibeshya gukomeye kwibwira ko wabikora ntumenyekane. Abantu bakwiye kumva ko kubaho batunzwe n’ibyo batakoreye ntawe bihira kandi ko ntaho kwihisha bafite. Byanze bikunze bizarangira tubafashe".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, Ruhashya Charles, yashimangiye ko gutakaza umusore nk’uyu wikoreraga anatunze umuryango we ari igihombo gikomeye ku muryango n’Igihugu, asaba abaturage kujya bataha hakiri kare mu kwirinda ko hari uwabagirira nabi.

Aho uyu musore yiciwe ni hafi y’aho yari atuye kuko hari intera ya metero 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ababikoze bashakishwe bafatwe kandi bakanirwe urubakwiriye!Kwica mtn agent ni ubugome kuko abenshi baba bafite udufaranga duke

Ndepa yanditse ku itariki ya: 20-05-2023  →  Musubize

aba bicanyi nababwiye ko igisubizo ali kimwe gusa nukubica nabo nabind

Lg yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka