Gicumbi: Bigishijwe imyuga, bahabwa n’ibikoresho bibafasha guhanga umurimo
Abasore n’inkumi 32 bo mu miryango itishoboye yo mu Murenge wa Bwisige, Akarere ka Gicumbi, bashyikirijwe ibikoresho by’imyuga bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bamaze umwaka n’igice biga.
Ni ibikoresho bashyikirijwe tariki 18 Gicurasi 2023 n’umushinga ZOE Rwanda ukora ibikorwa bigamije kuzamura imiryango igaragara nk’ikiri inyuma mu kwivana mu bukene bukabije, nyuma y’imikoranire usanzwe ufitanye n’Akarere ka Gicumbi.
Abahawe ibikoresho ni abarangije amashuri yisumbuye n’abayacikirije nyuma yo kubura ubushobozi, aho bamaze umwaka n’igice bakorana n’uwo mushinga biga imyuga itandukanye, mu rwego rwo kubatoza kwirobera ifi nk’uko umwe muri bo witwa Assia Nyirandinkabandi yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Narize ncikiriza amashuri ngeze Tronc Commun kubera ko iwacu bari bakennye, mbura ubushobozi bwo gukomeza kwiga. Twagize amahirwe haza umushinga wa ZOE Rwanda ufasha urubyiruko rukennye”.
Yongeyeho ati “Uwo mushinga waraje uduhitishamo guhabwa ibyo kurya cyangwa kwiga umwuga, wari umwanya wo kureba niba twahitamo kwiga kwirobera ifi, aho kuyigaburirwa, nibwo twahisemo kwirobera ifi baduha igishoro giciriritse. Natangiye gucuruza imboga n’imbuto, inyungu mbonye nkayiha umudozi duturanye nava gucuruza akanyigisha imashini”.
Nyirandinkabandi avuga ko nyuma y’uko bize imyuga itandukanye irimo gutunganya imisatsi, ubudozi, ububaji, gusudira n’ibindi, ngo nibwo ZOE Rwanda yabakoresheje ikizamini kijyanye n’imyuga bize, abagitsinze bakaba bahawe ibikoresho birimo imashini zidoda 23, n’ibindi bikoresho bijyanye n’imyuga.
Nyirandinkabandi avuga ko mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwabo, kuri ibyo bikoresho bagiye batangaho umugabane wa 25%, mu rwego rwo kwerekana ko bafite ubushake bwo kubibyaza umusaruro.
Ati “Abantu umaze umwaka n’igice ufasha, ntabwo bari guterura imashini ngo bayimpe njye ntacyo ntanzeho, kandi barampaye ubushobozi”.
Abahawe ibikoresho bavuga ko bagiye kubibyaza umusaruro, bikabakura ku ntera bariho bakagera ku rwego rwisumbuye.
Nyirandinkabandi Assia ati “Ndashaka kugera ku rwego rushimishije cyane, kuko nize kudoda nigira ku mashini y’abandi none mbonye iyanjye, urumva ko tugiye gukora cyane, tuzagera ku zindi mashini zihambaye twigishe n’abandi, baduhaye imashini zikoreshwa n’amaguru, turazikoresha zizatugeze ku zikoreshwa n’umuriro”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwisige, Gashema Innocent, yavuze ko kuba umushinga ZOE Rwanda ufitanye imikoranire n’Akarere ka Gicumbi mu gufasha urubyiruko rwo mu miryango itishoboye mu kwihangira imirimo, bigiye gufasha urubyiruko guhanga umurimo biteza imbere.
Uwo muyobozi yavuze ko mu mwaka n’igice bamaze bafitanye imikoranire n’uwo mushinga, uretse imyuga, hari n’ibindi bikorwa ufashamo urubyiruko, birimo ubuhinzi aho ubazanira impuguke zigisha urwo rubyiruko guhinga kijyambere, ukabaha n’imbuto ndetse n’ifumbire.
Gitifu Gashema Innocent n’Umuyobozi wa ZOE Rwanda Epiphanie Mujawimana, basabye urwo rubyiruko gufata neza ibikoresho bahawe, birinda kubyangiza, kugira ngo intego yabo igerweho.
Basabye kandi urwo rubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda zo kuba inyangamugayo, baharanira kwiteza imbere nk’uko babyiyemeje, aho bagiye gukorera mu matsinda atandukanye, buri tsinda rikaba rigizwe n’abantu umunani.
Mu Karere ka Gicumbi, ZOE Rwanda ikorera mu mirenge ibiri, ari yo Bwisige na Bukure, bakaba bafasha abarenga 300.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|